Yashyizweho kuri25 January, 2018 | 11:45

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhura n’inshuti z’u Rwanda [Reba Amafoto]

Umukuru w’Igihugu uri i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Umukuru w’Igihugu kandi yanaganiriye na Perezida wa Guinea, Alpha Condé, azasimbura ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu mpera z’uku kwezi, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Desalegn Hailemariam n’Umugore wa Tony Blair wabaye Minisitiri w’u Bwongereza, Cherie Blair, wo mu muryango Cherie Blair Foundation.

Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhurira n’inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo mu nama yiga ku bukungu.

Yagize ati “Ni ibyishimo guhura n’inshuti n’abafatanyabikorwa benshi b’u Rwanda bitabiriye Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF).”

Iyi nama ya WEF ibaye ku nshuro ya 48 yari igamije kwiga ku buryo amahoro n’umudendezo byashinga imizi muri Afurika binyuze mu bufatanye. Perezida Kagame yagarutse ku cyerekezo ndetse n’intumbero by’u Rwanda mu kubaka amahoro arambye muri Afurika.

Yagize ati “Nta gitangaza twakoze mu Rwanda. Twafashe ibibazo byacu, twishakamo ibisubizo byabyo kandi twumva ko kubigira ibyacu ari ingirakamaro kuri twe nk’Abanyarwanda. Twahaye umwanya n’abandi ariko mbere na mbere inzira yo kubikemura tuyigira iyacu.”

Yakomeje agira ati “Abantu baratubwiraga ngo igihugu cyacu tugicemo ibice bitandukanye ariko ibyo twarabisetse. Twarababazaga tuti ariko ko turi mu biganiro byacu nk’abanyarwanda, mwe muri bande bo kutubwira ibyo tugomba gukora? Ntabwo ushobora gufata ibisubizo ukuye ahandi ngo uze ubiture ku baturage hanyuma utegerezeko bizakora. Ntabwo byashoboka. Aha ndababwira nshingiye ku byatubayeho.”

Iyi nama ni imwe mu ruhererekane rw’ibiganiro bigamije gutanga umurongo wa dipolomasi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yanitabiriwe kandi na Visi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hassan Ali Khayre, Perezida akaba n’umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Ihuriro ryiga ku Bukungu bw’Isi Børge Brende, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukuru w’Igihugu uri i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru