Yashyizweho kuri20 December, 2018 | 17:37

Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo zimwemerera kuba umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Abidjan

Perezida Paul Kagame ukomeje uruzinduko agirira muri Côte d’Ivoire yashyikirijwe infunguzo na Guverineri w’Umujyi wa Abidjan zimwemerera kuba umuturage wawo w’icyubahiro.

Mbere y’uko asoza uruzinduko rwe yitabiriye umuhango yatumiwemo na Guverineri w’Umujyi wa Abidjan wamushyikirije imfunguzo zimwemerera kuba umuturage waho ku mugaragaro.

Perezida Kagame yabyishimiye kugirwa umwe mu baturage batuye uyu mujyi aho yagize ati"Iki cyubahiro mpawe ni ishema kuri njye, ku mugore wanjye no ku baturage b’u Rwanda nkorera. Ngifashe kandi nk’ubushake Umujyi wa Abidjan ugaragaza wo guha ikaze Abanyafurika bose aho bari hose kuri uyu mugabane.”

Yakomeje agira ati"Ibi mbifashe nk’ikimenyetso gikomeye cy’umujyi w’Abidjan mu guha ikaze inshuti z’abanyafurika baturutse ku mugabane wacu wose, bigatuma bishyira hamwe nk’abasaza na bashiki bahuje ahazaza."

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abikorera muri uyu mujyi kugira ngo barebere hamwe amahirwe y’ubucuruzi bahererekanya ku mpande zombi.

Perezida Kagame usoza uru ruzinduko kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018, yagiriye ibihe bikomeye muri Côte d’Ivoire, aho u Rwanda rwasinyiye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu bucuruzi no mu bwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame kandi yanateguriwe umuhango wo gusangira ku meza udasanzwe, aho we na Madame Jeannette Kagame bambitswe imidali yo kubagira abanyagihugu b’icyubahiro ba Côte d’Ivoire.

Perezida Kagame yashyirijwe imfunguzo na Guverineri w’umujyi wa Abidjan zo kuba umuturage wawo Perezida Kagame yahawe ikaze muri uyu mujyi n’umuyobozi w’umuco gakondo muri Côte d’Ivoire

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru