Yashyizweho kuri26 May, 2017 | 10:57

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Babacar Ndiaye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Babacar Ndiaye “Africa Road Builders Babacar Ndiaye Award 2017” cyagenewe abakuru b’ibihugu bashyize ingufu mu kuzamura ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ni igihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete mu nama ngarukamwaka ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye mu mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde ku wa 24 Gicurasi 2017.

Komite yashyizweho na The African Road Builders ngo igene abahabwa icyo gihembo yavuze ko nyuma y’amezi menshi y’ubushakashatsi, yasanze abagikwiriye ari Perezida Kagame na Macky Sall uyobora Senegal.

Ukuriye iyo komite, Adama Wade, yavuze ko Perezida Kagame yatoranyijwe hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu kubaka imihanda, ibibuga by’indege n’iterambere rirambye u Rwanda rwagezeho mu myaka itanu ishize.

Ikindi cyahesheje Perezida Kagame icyo gihembo ni umurongo n’isuku bigaragara mu mujyi wa Kigali, ahari imihanda iteye neza, byanatumye Loni ivuga ko uyu murwa mukuru w’u Rwanda ari wo mujyi urangwamo isuku kurusha iyindi ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame kandi yashimiwe ko yashyize mu bikorwa imishinga itandukanye ikomeye igamije iterambere ry’Abanyarwanda na Afurika muri rusange.

Igihembo Africa Road Builders Babacar Ndiaye Award cyashyizweho “Babacar Ndiaye” wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere hagati ya 1985 na 1995 agateza imbere cyane ibikorwa remezo ku mugabane wa Afurika.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru