Yashyizweho kuri17 December, 2018 | 22:45

Perezida Kagame yageze muri Autriche aho yitabiriye ihuriro ry’Afurika n’u Burayi

Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa Mbere yageze i Vienne muri Autriche, aho yitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi.

Ihuriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuwa 18 Ukuboza 2018. Rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byanditse kuri Twitter, byagaragaje Kagame yageze i Vienne.

Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz uyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yari aherutse i Kigali tariki 7 Ukuboza aho yaganiriye ku myiteguro y’iryo huriro no ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame nawe icyo gihe yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Yagarutse ku mateka y’ikibazo cy’abimukira, avuga ko kitagomba kubura mu biganiro by’impande zombi, harebwa uko ubufatanye bwazo bwakwibanda mu kugikemura kuko bigishoboka nubwo byakererewe.

Ati “Ubufatanye bwacu hagati ya Afurika n’u Burayi, bwagombaga kuba bwarakoreshejwe neza bugatuma urubyiruko rwacu rugira icyizere cy’uko rugumye ku mugabane wacu cyangwa mu bihugu byarwo ruhabona umutekano n’imirimo”.

Yakomeje agira ati“Ibyo dukora uyu munsi nibyo byakabaye byarakozwe icyo gihe, ari byo ishoramari ndetse no kumva ko impamvu abantu bava mu bihugu byabo bakajya ahandi no kureba icyo twakora ngo abantu bahabe bishimiye mu bihugu byabo”.

Chancelier Sebastian Kurz yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Autriche, iterambere rugezeho mu bukungu, kuba ari ahantu ha kabiri muri Afurika habereye ishoramari n’ibyo rwagejejeho uyu mugabane ruyoboye AU.

Yijeje ubufatanye bubyara inyungu kuri buri ruhande kandi urwego rw’abikorera rukagira ingufu zituma ruba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bwo musingi w’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru