Yashyizweho kuri8 December, 2018 | 18:01

Perezida Kagame yageze mu Misiri aho yitabiriye inama ku kongera ubukungu n’ishoramari ku mugabane

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri, aho azitabira inama nyafurika izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe mu by’ubukungu no kongera ishoramari muri uyu mugabane.

Iyi nama izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al Sisi, iteganyijwe kuba ku matariki ya 8-9 Ukuboza 2018 aho izaba igamije gusuzuma ku ruhare rw’imiyoborere n’ubufatanye bugamije kongera ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.

Intego zayo ziganisha ku guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kubaka isoko rusange ry’ubucuruzi rya mbere rinini ku Isi, rihurije hamwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika.

Ibyo kandi biganisha ku ishyirwaho ry’isoko rusange uyu mugabane uri guharanira, aho muri Werurwe ibihugu 44 byemereje i Kigali amasezerano y’ishyirwaho ry’iri soko (AfCFTA) ndetse ubu biri mu nzira yo kuyemeza burundu.

Iyi nama y’iminsi ibiri izahuriza hamwe abayobozi bagera ku 1000 mu by’ubucuruzi n’inzego zifata ibyemezo ku isi hose.

Mu butumwa buha ikaze abitabiriye iyi nama, Perezida Sisi yavuze ko ari umwanya ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ibigo by’ubucuruzi muri Afurika no hanze hayo, ngo baganire ku ngingo zinyuranye zirebana n’ubucuruzi n’iterambere kuri uyu mugabane.

Yakomeje agira ati “Africa 2018 Forum” izagaruka ku byiza byakozwe inavane amasomo mu byahise. Ibi bizadufasha kugena uburyo bugamije kwihutisha ishoramari, kwihutisha guhanga imirimo n’iterambere ridaheza. Iyi nama izanatanga umwanya ku bazayitabira, wo gusangira ubunararibonye hagamijwe kubyaza umusaruro ubumenyi n’amahirwe Afurika ifite.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro by’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo, aho azarugezaho ijambo hamwe na Perezida Sisi.

Mu gihe kandi Misiri yitegura gusimbura u Rwanda ku buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu mwaka utaha wa 2019, iyi nama izaba n’umwanya wo gutegura gahunda za Afurika mu mwaka utaha.

Mu bandi bayobozi bazitabira iyi nama harimo Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida Mahamadou Isoufou wa Niger.

Hazaba hari n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika byaba ibya leta n’ibyigenga, abayobozi muri za Guverinoma, imiryango y’ibihugu n’abandi.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru