Yashyizweho kuri9 January, 2017 | 23:11

Perezida Kagame yageze mu Buhinde aho agiye kwitabira inama ya munani yitwa Vibrant Gujarat Global Summit

Perezida Kagame yageze i Gandhinagar mu Buhinde kuri uyu wa mbere aho agiye kwitabira inama ya munani yitwa Vibrant Gujarat Global Summit nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Iyi nama iratangizwa na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi.
Ni inama nini yiga ku bukungu yatumiwemo abayobozi bakuru ba kompanyi zigera kuri 500 na za guverinoma bazicarana kuri uyu wa kabiri bakaganira.

Iyi ni inama iba buri myaka ibiri kuva mu 2003, yatangijwe na Narendra Modi mu 2003 ubwo yari Minisitiri w’agace ka Gujarat.

Abantu bose hamwe bagera ku 6000 bazitabira iyi nama ya business uyu mwaka.
Aba bazajya baganira hagati ya za business ndetse no hagati ya business na za Guverinoma bashaka imikoranire myiza.

Mu bandi bakuru batumiwe muri iyi nama yarimo Perezida wa Kenya (Uhuru Kenyatta) Minisitiri w’Intebe wa Portugal (António Costa) Minisitiri w’Intebe wa Serbia (Aleksandar Vučićna Visi Minisitiri w’Intebe w’Uburusiya (Igor Ivanovich Shuvalov) n’uwa Pologne (Mateusz Jakub Morawiecki).

Usibye abakora ubucuruzi bakomeye, abayobozi b’ibihugu, iyi nama ihuriza hamwe abashoramari bakomeye n’abantu bafata ibyemezo binyuranye bya Politiki
Iyi nama biteganyijwe ko izarangira tariki 13 Mutarama.

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi n’u Rwanda, ndetse Kompanyi ya ‘Rwandair’ ifite intego yo kurushaho kwagurira ingendo zayo muri Asia n’Uburayi.

Perezida Kagame yageze i Gandhinagar mu Buhinde kuri uyu wa mbere aho agiye kwitabira inama ya munani yitwa Vibrant Gujarat Global Summit nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru