Yashyizweho kuri6 August, 2019 | 20:28

Perezida Kagame yagaragaje ko ukwiyunga hagati y’abatavuga rumwe bitabera hanze y’igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amasezerano hagati ya Guverinoma ya Mozambike n’abatavuga rumwe nayo atagezweho kubera ko bamwe bari hanze y’igihugu ahubwo agezweho kuko bose bari mu gihugu bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bari bafite.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Maputo muri Mozambike mu muhango wo guhagararira ugushyira umukono ku masezerano y’amahoro no kwiyunga hagati ya Leta ya Mozambike n’abatavuga rumwe nayo wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama 2019.

Ni nyuma y’uko amatora aheruka kuba muri icyo gihugu yaranzwe n’imvururu, ishyaka RENAMO rishinja ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi kwiba amajwi.

Perezida Kagame yashimiye guverinoma ya Mozambike n’abatavuga rumwe nayo kuba babashije kugera kuri icyo gikorwa nyuma y’ibinyacumi byinshi muri icyo gihugu harangwa umwuka mu bibi hagati y’izo mpande zombi.

Ati"Nishimiye guhagararira iki gikorwa cyo gusinyana aya masezerano y’amateka.Ku ruhande rwa guverinoma n’Abanyarwanda,nshimiye Perezida Nyusi na guverinoma ya Mozambike ndetse n’ubuyobozi bwa RENAMO kubasha kugera ku mwanzuro w’ibiganiro by’amahoro".

Yavuze kandi ko uyu ari umunsi w’amateka ku baturage ba Mozambike ushyize iherezo ku makimbirane.

Ati"Ku baturage ba Mozambike,uyu munsi uzanye ikizere cy’iherezo ry’amakimbirane yabayeho igihe kirekire ndetse no kongera kwiyunga ndetse no gushyira hamwe mu gihugu".

Gusa ngo uku kugera kuri iki gikorwa gikomeye ngo nti byabayeho ari uko bamwe bari hanze y’igihugu, ahubwo ko babashije kwegerana mu gihugu bagasha uko bacoca ibibazo bakabibonera umuti.

Perezida Kagame ati ati"Iki kizweho kiratureba nk’Abanyafurika twese.Birerekana ko dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo byacu,hatitawe ku gihe byamara ndetse no gukomera.

Ibiganiro no kwegerana,ntibikorerwa hanze y’igihugu ndetse n’iyo bigezweho ni uko biba byarabereye imbere".

Umukuru w’igihugu yavuze ko ayo masezerano agezweho,abaye umusemburo w’ugushyira hamwe kw’abanyamozambike kandi ko nta kizabananira kukigeraho.

Ati"Abanyamozambike bahinduye amateka babaye umwe.Nta kintu gishobora kubuza iki gihugu kugera kuri byinshi, mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage".

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza kubana na Mozambike nk’inshuti ndetse nk’igihugu kivandimwe dore ko bafatanyije no mu rundi rugamba rwo gushaka uko umugabane w’Afurika wahinduka ugatera imbere.

Ikindi kandi yijeje abanyamozambike ko u Rwanda rugiye gushimangira ubufatanye n’ubuvandimwe.

Ati"Tugiye gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byacu ndetse n’uburere bwacu mu myaka iri imbere.

Nanone kandi ku ruhande rw’Abanyarwanda,turabashimiye tubifurije amahirwe masa".

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Renamo na Guverinoma ya Mozambique witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo, Edgar Lungu wa Zambia, Perezida wa Namibia, Hage Geingob, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat, Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania n’abandi.

Mu cyumweru gishize nyuma yo kwemeranya ku masezerano mashya, Renamo yatangiye kwambura abasirikare bayo intwaro kugira ngo isigare ari ishyaka rya Politiki.

Bamwe mu basirikare bambuwe intwaro bazinjizwa mu gisirikare cya Mozambique no muri Polisi, mu gihe abandi bazasubizwa mu buzima busanzwe.

Abarwanyi basaga 5200 ba Renamo biteganyijwe ko ari bo bazarambika intwaro hasi.

JPEG - 58.1 kb
Perezida Kagame yahagarariye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo kumvikanisha impande ebyiri zimaze igihe zitavuga rumwe

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru