Yashyizweho kuri13 June, 2017 | 00:45

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bwa leta n’abikorera ari isoko y’iterambere rirambye

Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama y’ibihugu 20 bikize ku Isi(G20), yiga ku hazaza ha Afurika, aho yagaragaje ko nubwo inkunga igira akamaro, idahagije ngo izane iterambere rirambye.

Iyi nama yateguwe n’u Budage buyoboye Umuryango G20, iri kubera mu mujyi wa Berlin kuva ku itariki 12-13 Kamena 2017.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe umubano wagutse hagati ya Afurika n’ibihugu bikize n’ibigo mpuzamahanga by’imari, ariko anavuga ko gutanga inkunga byonyine bidashobora kugeza ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagaragaje ko muri Afurika hari amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo nko kubaka imihanda, ibiraro, ingomero z’amashanyari, inzira za gari ya moshi n’ibyambu, ashimangira ko abikorera ari bo musingi w’uburumbuke.

Ati “Iki ni igihe gikwiye cyo gushyira mu by’ibanze duhuriyeho umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari. Guverinoma ifatanyije n’indi byonyine hari ibyo bidashobora kugeraho. Dukorane kugira ngo dukureho imyumvire ko Afurika irimo ibibazo kurusha andi masoko ari gutera imbere. Ubutumwa ni uko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa igihe cyose urwego rw’abikorera rubigizemo uruhare.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku kijyanye n’abimukira, agaragaza ko hakwiye gukorwa ibishoboka kandi mu buryo bunoze, habungabungwa umutekano n’inyungu ku mpande zombi.

Ati “Abimukira bazahora ari kimwe mu bintu bigaragara ku Isi iteye imbere. Inshingano yacu ni ukubaka umuryango utekanye, utabogamye kandi wakira bose, aho abaturage n’abimukira bashobora kugera ku iterambere ryabo.”

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko igihe habayeho kugira ababuzwa amahirwe yabo binyuze nko mu guheza abagore n’urubyiruko bivamo gutakarizwa icyizere, bigakurikirwa n’umutekano muke.

Yavuze ko igihe kigeze ngo uburyo bw’imikorere buhinduke kandi mu buryo bwihuse, kuko ibiganiro gusa bidashobora kugira ikibazo na kimwe bikemura.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bigera ku icyenda , Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel n’abayobozi b’ibigo bikomeye barimo Christine Lagarde uyobora FMI, Akinwumi Adesina Umuyobozi wa AfDB, na Jim Yong Kim uyobora Banki y’isi.

Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu 19, birimo Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexico, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo , Turukiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru