Yashyizweho kuri21 March, 2019 | 17:11

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Angola hari byinshi bahuriyeho

Perezida Paul Kagame yasoje urugendo muri Angola,yatangaje ko u Rwanda na Angola byombi ari ibihugu bifite ibyo bihuriyeho birangajwe imbere no gushakisha icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2019 mu kiganiro na mugenzi we João Lourenço bagiranye n’abanyamakuru i Luanda muri Angola ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

Ati “Hari ibintu byinshi ibihugu byacu bihuriyeho haba mu mateka, umuco n’intekerezo.Twembi ikituraje ishinga ni iterambere ry’abaturage bacu no gukora igishoboka cyose ngo babeho neza.”

Yavuze ko u Rwanda na Angola byagera kuri byinshi bikomeje gushimangira ubwo bufatanye cyane cyane binyuze mu ishoramari.

Ati “Mu mubano w’u Rwanda na Angola, twarebye ku nzego twagiranamo ubufatanye tukigiranaho. Nta mupaka uri ku byo dushobora gukorera hamwe ndetse n’ibyo buri umwe yakungukira ku wundi.”

Perezida Kagame yashimye urugwiro abanya-Angola bamwakiranye we n’itsinda ryari rimuherekeje mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu.

Birazwi ko u Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu ngeri zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.
Perezida Kagame yashimye urugwiro abanya-Angola bamwakiranye Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru i Luanda muri Angola ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Angola, João Lourenço,mu kiganiro n’abanyamakuru
Yanditswe Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru