Yashyizweho kuri26 September, 2018 | 18:25

Perezida Kagame yagaragaje ikibazo gikomeye giterwa n’ubucye bw’abaganga b’abagore muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje uburyo afurika idashobora gutera imbere hakiri ibibazo by’uko abaturage badafite ubuzima bwiza ndetse avuga ko ibyo bikaza umurego iyo bigeze ku ndwara zikunze gufata abari n’abategarugori bitewe n’uko abaganga b’abagore muri Afurika bakiri bacye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 26,mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga kuri Canseri y’Ibere ni y’Inkondo y’Umura, yateguwe n’Ihuriro ryo Kurwanya SIDA (OAFLA) ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko nta gutera imbere kw’Afurika abaturage badafite ubuzima bwiza kuko hari nk’indwara nka Canceri zibasira abagore zikomeje gukaza umurego bitewe n’ubuvuzi budahagaze neza.Bityo binashobora no guhita bibaviramo n’urupfu.

Ati” Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka canseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba hamwe na hamwe.”

Yongeraho ati” Abanyafurika iyo barwaye akenshi indwara ziba zishobora kubaviramo urupfu kurusha mu bindi bice by’Isi kuko ubutabazi bw’ibanze, iyo buramutse buhari, bubageraho bitinze”.

Yavuze kandi ko biba bibi cyane iyo bigeze ku ndwara zibasira abari n’abategarugori aho usanga hari ikibazo giterwa n’ubucye bw’abaganga b’abagore muri Afurika.

Perezida Kagame ati”Usanga biba bibi cyane iyo bigeze ku ndwara zibasira abari n’abategarugori nka canseri. Iyo hatari politiki zijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori usanga ubuzima bw’abagore butitabwaho uko bikwiye”.

Yungamo ati”Ubuke bw’abaganga b’abagore nabwo bushobora gutuma abagore batitabira serivisi z’ubuvuzi cyane cyane iyo ari abantu batisangaho”.

Perezida Kagame wari witabiriye iyi nama nk’Umukuru wa Afurika yunze ubumwe yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kugeza ubu abarenga 3/4 mu bavura indwara z’abagore mu Rwanda ni abagabo, ariko ibi ntibiri mu Rwanda honyine kuko usanga bigaragara henshi.Impamvu y’ibi byose ngo ni uko abagore bakunze gutinya uyu murimo bitewe n’uko abenshi bavuga ko bigoye guhuzwa n’ibyo umugore aba agomba gucyemura mu rugo rwe.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo afurika idashobora gutera imbere hakiri ibibazo by’uko abaturage badafite ubuzima bwiza Perezida Donald Trump na Madame Melania Trump bakiriye Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru