Yashyizweho kuri3 December, 2018 | 12:59

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana muri Afurika

Perezida Kagame na Madame Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku Mugabane wa Afurika.

Ni urutonde rwasohotse muri uku kuboza 2018,aho rwagaragayeho indashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo politiki, ubukungu, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, sosiyete sivile, itangazamakuru, ubugeni n’umuco, siporo n’ibindi bitandukanye.

Ikinyamakuru New African cyandikirwa mu Bwongereza, cyashinzwe mu 1966 nicyo cyakoze uru rutonde.

Iki kinyamakuru mu nyandiko yacyo cyanditse ko impinduka u Rwanda rwanyuzemo ruva mu mateka ateye isoni n’agahinda ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zitangaje ndetse zagizwemo uruhare na Perezida Kagame aho cyamugereranyije n’umunyabitangaza wa Afurika.

Ibi kandi bishimangirwa n’ibimaze kugerwaho muri myaka 20 ishize,aho imiyoborere ya Perezida Kagame yafashije u Rwanda kuva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye cyane rwinjira mu bifite ubukungu bugereranyije.

Perezida Kagame yavuze ko “Ubukungu bwose bwateye imbere, hatabayeho umwihariko buva ku musaruro w’isoko rusange ry’ubucuruzi n’imikoranire ihamye iganisha ku iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko “Demokarasi n’iterambere bishingira kuri politiki nziza, idaha umwanya wihariye abafite inyungu mu bihugu binyunyuza ibindi hashingiwe ku bukoloni, cyangwa bitewe inkunga n’intambara y’amagambo.”

Nyuma y’intambwe y’u Rwanda, Perezida Kagame yashyize imbaraga ze mu kuvugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), anayobora mu 2018.

Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF mu myaka ine iri imbere na we ari kuri uru rutonde. Ni umugore wa mbere ukomoka muri Afurika watorewe umwanya ukomeye mu bihugu bivuga Igifaransa.

Yanditse amateka muri politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga warwo igihe kirekire, kingana n’imyaka icyenda.

Mu bandi bantu bakomeye bashyizwe kuri uru rutonde barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; uwa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi; Nana Akufo Addo wa Ghana; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, umuhanzi ukomeye muri Uganda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Bobi Wine yaserukiye abandi.

New African yanashyize abanyamuziki David Adedeji Adeleke [Davido] na Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] mu bakomeye muri Afurika ndetse na rutahizamu wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohammed Salah.

Mu Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yanahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’

Ibihembo by’uyu mwaka byatangiwe mu Mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, byatanzwe ku bufatanye na CNBC Africa. Byagenewe abari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagize uruhare mu kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika kandi bagaragaza ubushobozi bwihariye mu bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

3 Comments

Moïse - 1 week ago

Namba ntarimwo baranyivye

Irambona Aimable - 1 week ago

Murakoz Cyane Kwayo Makuru,abo Nabanyamateka Buzuye Kabxa

Irambona Aimable - 1 week ago

Murakoz Cyane Kwayo Makuru,abo Nabanyamateka Buzuye Kabxa

Izindi nkuru