Yashyizweho kuri1 July, 2019 | 10:36

Perezida Félix Tshisekedi yihaye umukoro wo kurandura burundu ikitwa umutwe w’inyeshyamba ubarizwa ku butaka bwe

Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo yavuze ko bari gukora ibitero bigari bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Kuri iki cyumweru, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo mu bwoko bw’aba Hema n’aba Lendu.

Tshisekedi yahamagariye abatuye aka gace kurekeraho kwicana nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.

Tshisekedi wakiriwe mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, yagize ati"Turi abana b’igihugu kimwe, ntidukwiye kuba turi kwicana".

Mu ijambo rye, yatangaje ibitero bya gisirikare biriho bigamije kurandura imitwe ya gisirikare muri iyi ntara ya Ituri.

Yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bizakomereza mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri aka gace k’iburasirazuba bwa Kongo.

Ibice binyuranye by’uburasirazuba bwa Kongo bimaze igihe bikoreramo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ibihugu by’u Burundi, Uganda n’u Rwanda.

Muri Kivu y’Epfo, hashize igihe havugwa imirwano mu gace ka Minembwe hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Muri iyo mitwe harimo iy’Abarundi, iy’Abanyarwanda n’irengera abaturage b’Abanyamulenge nk’uko umwe mu bayobozi mu gace ka Minembwe.

Mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Bunia,Tshisekedi yavuze ko kurandura iyo mitwe bari no kubiganiraho n’ingabo za MONUSCO hamwe n’ibihugu bituranyi birebwa nayo.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru