Yashyizweho kuri7 February, 2019 | 09:14

Mu ijambo rikakaye Perezida Erdogan yasabye Amerika kudakomeza kwivanga mu bya Venezuela

Perezida wa Turukira Recep Tayyip Erdogan ushinza Washington kwivanga mu bibera muri Venezuela ko ishaka gukura Nicolas Maduro ku butegetsi.

Erdogan umwe mu bayobozi b’ibibihugu utajya uripfana akunze kumvikana mu magambo akarishye yabajije Amerika ibibazo bitandukanye byumvikanamo gushyigikira Perezida Maduro.

Hari mu ijambo yashyikirije abadepite kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019 mu murwa mukuru Ankara aho yagize ati"Mbese Venezuela ni igikoresho cyawe?"

Arongera agira ati "Maduro yatsinze binyuze mu matora. Ni ubuhe bubasha ufite bwo gushyiraho undi muperezida? Nonese demokarasi irihe? Mbese ibi bishobora kwemerwa?"

Mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’i Bulayi bemeza ko Juan Guaido atavuga rumwe n’ubutegetsi ari we mukuru w’igihugu by’agateganyo, bityo kubona Erdogan ashyigikiye Maduro bishobora gutuma adahuza n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Perezida Erdogan ntari wenyine mu rugamba rwo gushyigikira Madura kuko ari kumwe na bimwe mu bihugu by’i Burayi birimo Ububiligi,Finland,Swede n’Ubutaliyani aho byemeza ko Perezida wa Venezuela bizi ari Madura gusa.

Gusa ibihugu bindi bikomeye ku mugabane w’i Burayi birimo Ubufaransa,Ubudage ndetse n’Ubwongereza bikomeje gushyigikira Juan Guaido nka Perezida wa Venezuela w’agateganyo.

Turukiya ibitangaje mu gihe iri mu bihano by’ubutunzi yashyizwemo na Amerika.Mu mwaka ushize, ifaranga rya Turukiya ryataye agaciro nyuma y’aho Trump afatiye ibihano Turukiya bitewe n’uko iki gihugu gifunze umupasitoro w’umunyamerika Andrew Brunson ariko aza kurekurwa nyuma.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru