Yashyizweho kuri8 December, 2018 | 18:39

Paris:Isura y’umujyi yahindanye bane bamaze kugwa mu myigaragambyo,abandi amagana bamaze gukomereka [REBA AMAFOTO]

Iki ni icyumweru cya kane igihugu cy’Ubufaransa kimaze cyugarijwe n’imyigaragambyo yiganjemo urugomo rudasanzwe. Agatsiko k’insoresore ziyise “Gilets jaunes” zitsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa, zirirwa mu mihanda zihutaza ibyo zihuye na byo byose. Ziramagana gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kurengera ibidukikije.

Inzego z’umutekano na zo zimaze ibyo byumweru byose nta gahenge zakajije umurego mu gukumira izo nsoresore zisaga ibihumbi 30,000 . Abapolisi bagera ku bihumbi 89 nibo boherejwe gukumira iyo myigaragambyo n’ubwo bitoroshye kuko n’ibikoresho byabo abigaragambya bari kubyangiriza.

Kuri uyu wa Gatandatu amazu ndangamurage,ahantu hasurwa n’abamucyera rugendo,amangazini ndetse n’amasitasiyo ya peterori byose byamaze gufungwa.

N’ubwo mu Bufaransa bimenyerewe ko iyo abaturage bumvise akantu gato bahita birukira mu mihanda bakigaragambya, iyi myigaragambyo yo igeze ku rwego rutari rwarigeze rwumvikana mu myaka ikabakaba 50.

Abantu bane bamaze kwitaba Imana, ababarirwa mu magana barakomeretse, amaduka yaracujwe, n’ibirango by’umurage na byo birasenywa. Abakora umwuga w’ubucuruzi cyane cyane mu mujyi wa Paris bararira ayo kwarika kubera igihombo batewe n’iyo myigaragambyo.

Paris ni umujyi wakundaga gusurwa na ba mukerarugendo benshi mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ariko kuri ubu umubare w’abiteguraga kuhajya wagabanutse cyane.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’icyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imisoro kuri peterori na mazutu byangiza ikirere, hakimakazwa umuco wo gukoresha ibikomoka ku ngufu bitangiza ikirere.

Abigaragambya bambaye imyenda y’umuhondo bafite n’ibyapa mu mihanda igize umujyi wa Paris Aha abapolisi bafashe umwe mu bigaragambya yambaye agakoti ku muhondo Amamodoka ari gutwikirwa mu mihanda ndetse n’ahantu hamwe na hamwe aparitse Bimwe mu bikoresho birigutwikwa ibindi bikangirizwa

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru