Yashyizweho kuri6 February, 2018 | 12:32

Loni irashinja Igihugu cya Uganda Ubucuruzi bw’abantu bukorerwa impunzi mu nkambi

Ishyirahamwe mpuzamahanga ONU rya sabye igihugu cya Uganda gushyira ahagaragara no gutangiza iperereza ku byo bashinzwa birimo "Ubucuruzi bw’abantu" bwaba bukorerwa impunzi mu nkambi z’icyo gihugu.

Rosa Malango,Ushinzwe ibikorwa bya ONU muri Uganda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko mu rwandiko yahaye Minisitiri w’intebe wa Uganda,mu mpera z’ukwezi kwa mbere,yagaragaje impungenge ku byerekeranye na ruswa,igurishwa ry’abakobwa n’abagore ndetse n’iterabwoba bakorera abakozi ba ONU.

Abakobwa n’abagore bo mu gihugu cya Sudani y’epfo nibo baba babangamiwe n’ubwo bucuruzi,aho abagurishijwe bajyanwa kugirwa abagore b’abasirikare muri Sudan y’epfo.

Naho kubyerekeranye na ruswa no gukoreshwa nabi uburyo bwagenewe impuzi, amashyirahamwe mpuzamahanga yemeza ko imibare y’abahungiye muri Uganda yangwa gutangwa ku mpamvu zo kugirango basahure ibyagenewe izo mpunzi.

Abashinzwa kuba inyuma y’ibi byaha ahanini ni abakozi ba Leta bakorera mu bice bitandukanye byita ku mpunzi.umwe mu ba diplomate bo hejuru atashatse ko amazina ye atangazwa,yemeza ko amashyirahamwe amwe n’amwe ahagera yaramaze guhagarika imfashanyo aha impunzi biciye mu bice bya bya Leta.

Umugore Malago avuga ko ubutegetsi bwa Uganda bwemeye ko bugiye gukurikiranira hafi ibyo birego byose kandi ko iperereza agomba gutangira ku rwego rwa ONU bicishijwe mu ishami rishinzwe impunzi (HCR) ndetse n’ishyirahamwe rishinzwe ibiribwa (PAM).

Imibare Itangwa n’ubutegetsi bwa Uganda igaragaza ko iki gihugu gicumbikiye impunzi zibarirwa muri miriyoni cumi n’enye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru