Yashyizweho kuri8 August, 2017 | 06:53

Obama yahamagarira Abanyakenya Kwirinda Ubwicanyi

Perezida Barack Obama wa hoze ayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika kuwa mbere yahamagariye Abanyakenya kwitabira amatora mu mahoro.

Asaba abategetsi ba Kenya kwigiza kure icyari cyose gishobora gutuma abantu bapfa kandi bakemera ibyo abanegihugu bihitiramo .

Ibyo Obama yabitangaje kuwa mbere mugihe kuwa kabiri Perezida Uhuru Kenyatta usanzwe uyobora Kenya na Railla Odinga, umaze gutsindwa incuro eshatu zose bazahangana mu matora.

Imiliyoni zirenga 20 z’Abanyakenya kur’uyu wa kabiri baratora umukuru w’igihugu, abashingamateko, abasenateri hamwe n’abandi bayobozi ba tandukanye.

Amatora abaye nyuma y’ayaheruka hashije imyaka 10 yabayemo imvururu za poritike zahitanye abarenga 1000 hamwe n’abarenga ibihumbi 600 barahunga.
Obama abahamagarira abaturage kwibuka amabi yabaye mugihe cyahise , kugira ngo bitegurire kazaza keza. Mwamenya ko Kenya aricyo gihugu cya se umubyara Obama.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru