Yashyizweho kuri3 April, 2019 | 10:36

Nyuma yokurohora imirambo 2 hagiye kunozwa imikoranire hagati yu Rwanda na Congo

Imirambo ibiri yarerembaga mu Kiyaga cya Kivu, hafi y’Umujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakuwemo. Sosiyeti Sivile mu muri uyu mujyi wa Bukavu, itangaza ko iyo mirambo ibiri bicyekwa ko ari iy’abantu bishwe n’amabandi mbere y’uko abajugunya mu mazi.

Zozo Sakal akaba ari na Perezida wa Sosiyeti Sivile i Bukavu, i, aganira na Actualitecd yagize ati “Icyo twabonye cyo ni uko iyi mibiri yabanje gukorerwa iyicarubozo mbere y’uko ijugunywa mu mazi. Umwe ni uw’uwitwa Maombi Barhalibirhu wikoreraga imicanga undi ntabwo yari yamenyekana”.

Zozo Sakal avuga ko bagiye kunoza imikoranire hagati ya Repubulika Iharanira Repubulika ya Congo ndetse n’u Rwanda kugira ngo harwanywe ubu bugizi bwa nabi bukorerwa hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Perezida wa Sosiyeti Sivile Ati “Turasaba komiseri ushinzwe ikiyaga ndetse n’ingabo zirwanira mu mazi gukorana na Sosiyeti sivile ndetse na PNC kugira ngo hacungwe umutekano w’aha hantu”.

Bitangazwa ko mu gihe kitarenze ukwezi imirambo ine ariyo imaze kubonwa ireremba mu kiyaga cya Kivu

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru