Yashyizweho kuri30 January, 2018 | 09:42

Nyuma gato y’aho Perezida Kagame atangiye kuyobora AU impinduka nziza zitangiye kugaragara

Nyuma gato y’aho Perezida Paul Kagame atangiye kuyoborera umuryango w’Afrika yunze ubumwe,impinduka nziza zitangiye kugaragara.ku ikubitiro ni Perezida mushya wa Liberia George Weah kuri uyu wa mbere yahise atangaza ko agiye guhindura itegeko nshinga,agakuramo agace kavuga k’ugutanga ubwenegihugu hagendewe k’uruhu ndetse nawe agahita yigabanyiriza umushahara ukagera kuri 25%.

George Weah, yarahiriye kuyobora Liberiya kw’itariki 22 Mutarama, asimbuye Ellen Johnson Sirleaf, umugore wa mbere yabaye Perezida muri Afurika.

Perezida Liberia George Weah ari mo kurahirara Igihu cye

Mu ijambo yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi , Perezida Weah yavuze ko bidakwiye ko haba ivangura rishingiye k’uruhu.

Uwo mukuru w’Igihugu mushya yongeye kandi agaya impamvu abanyamahanga batemerewe kugira ubutaka muri icyo gihugu, kubwe ngo ibyo byatumye igihugu batakiyumvamo.

Perezida Weah avuga kandi ko atumva icyatuma abanyamahanga batemererwa kugira ubwenegihugu bubiri mu gihe Abanyaliberiya bahunze intambara zo mu myaka ya 1989-2003 bahawe ubwenegihugu n’ibihugu byabakiriye.


Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Liberia George Weah

Yanditswe na Habarurema Djamali Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Maria Alice - February 2018

Deseja entender se Natu Way 3D tem êxito com ato?

Pare em meu local ... web page

Izindi nkuru