Yashyizweho kuri5 January, 2020 | 20:24

Ninde uzahorera amaraso ya Data? Umukobwa wa Gen.Soleimani abaza Perezida Rouhani [AMAFOTO]

Perezida wa Iran,Hassan Rouhani, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020 yavuze ko Amerika yakoze ikosa ritabaho ryo kwica umukomando w’igihugu cye Gen. Qasem Soleimani anizeza umukobwa we Zeinab Soleimani ko buri muntu wese azahorera umubyeyi we.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yahise amusubiza kuri Twitter ko Tehran iramutse yatatse ibikorwa by’igihugu cye nabo bazihimura bikomeye kandi mu buryo bwihuse.

Kugeza ubu Amerika ivuga ko ifite ahantu hagera kuri 52 muri Iran igomba kugaba ibitero nk’uko Trump yabyanditse kuri Twitter.

Gusa mbere Rouhani yari yavuze ko Abanyamerika bazahura n’ingaruka zo kwica Soleimani bitari muri iyi minsi gusa ahubwo n’imyaka uko izagenda ikurikirana bazihorera.

CNN ivuga ko ubwo Rouhani yari yagiye gusura umuryango wa Soleimani i Tehran yavuze ko urupfu rwe ari ikosa rikomeye Amerika yakoze.

Ati"Abanyamerika ntabwo bazi uburemere bw’ikosa bakoze.”

Muri uru ruzinduko rwa perezida Rouhani kuri uyu wa Gatandatu,umukobwa wa Soleimani,Zeinab Soleimani, yaramubajije ati”Ninde uzahore umubyeyi wanjye [papa]?

Rouhani yaramusubije ati ”Buri muntu wese azahorera umubyeyi wawe”.

Iki gisbizo cya Perezida Rouhani kije gishimangira ibyo aherutse kuganira na mugenzi we Turikiya Recep Tayyip Erdogan,aho mu kiganiro bagiranye kuri terefone,Rouhani yasabye Erdogan gukorera hamwe nk’ibihugu by’ibituranyi byose bikarwanya ukugaragara kwa Amerika muri ako karere kuko bitabaye ibyo agace kose kazangirika kubera Amerika nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran IRNA.

Kuwa Gatanu nibwo indege itagira abapilote ya Amerika yagabye igitero ku modoka yari itwaye Gen.Qassem Soleimani, umwe mu basirikare bakomeye kandi bari bubashywe muri Iran, kiramuhitana.Igitero cyabereye mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad.

JPEG - 88.4 kb
Perezida Rouhani ubwo yari mu nzu y’umuryango wa Gen.Soleimani i Tehran aganira nabo abihanganisha
PNG - 499.2 kb
Zeinab Soleimani yabajije Perezida Rouhani uwuzahorera umubyeyi we, nawe amubwira ko ari buri muntu wese

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru