Yashyizweho kuri18 December, 2017 | 10:09

Ni ngombwa guhaguruka ugapfira ukuri aho gupfa uryamye- Odinga

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta muri Kenya(NASA), Raila Odinga yavuze ko azarahirira kuba Perezida wa Kenya mu minsi ya vuba wenda akabizira, aho kwicara ibintu biri gupfa.

Odinga avuze ibi mu gihe mu cyumweru gishize Perezida Uhuru Kenyatta yaburiye abatavuga rumwe na Leta bashaka kurahirira kuyobora igihugu ko amategeko atazabihanganira.

Odinga kuri iki Cyumweru yavuze ko nta n’umwe uzamubuza guharanira ukuri igihe abona ikinyoma kiganje.

Ygaize ati “Nta n’umwe uzambuza kuzamura Bibiliya (kurahira) Ni ngombwa guhaguruka ugapfira ukuri aho gupfa uryamye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NASA, Oduor Ongwen aherutse gutangaza ko imyiteguro y’umuhango wo kurahiza Odinga yarangiye.

Yagize ati “Tuzamurahiza babishaka batabishaka.Tuzabikorera mu ruhame kandi duhite dufata ubutegetsi.”

Uhuru Kenyatta aherutse kuvuga ko azahangana n’abatavuga rumwe na Leta bashaka kurenga umurongo utukura.

Odinga yagombaga kurahira tariki 11 Ukuboza ariko aza kubisubika kubera ibibazo bya bamwe mu bamushyigikiye.

Abatavuga rumwe na Leta barashaka ibiganiro byibanda ku gukomeza inzego zirimo Polisi n’ubutabera, guha umwanya amoko yose muri Guverinoma, imiyoborere myiza ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Kenyatta we yatangaje ko ibiganiro bikenewe ari ibiteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Odinga yavuze ko bakomeje kwihangana bazi ko Guverinoma ya Kenyatta izava ku izima ikumva ibyifuzo by’abaturage ariko ngo bararambiwe.

Yagize ati “Twakomeje kwiheza mu minsi mike ishize twizera ko ubushake bw’abaturage buzitabwaho ariko ntituzakomeza kwihangana.”

Abadipolomate batandukanye babwiye Daily Nation ko kurahira kwa Odinga bizamutesha ikuzo haba mu gihugu no mu mahanga, basaba ko ibyaba byiza ari ugushyira imbere ibiganiro.

Odinga yatsinzwe amatora yabaye muri Kanama uyu mwaka, ajya kuregera urukiko rw’Ikirenga ruyatesha agaciro.Andi matora yakozwe mu Ukwakira, aza kuyivanamo ataraba , avuga ko atizeye ibizayavamo.Uhuru Kenyatta yiyamamaje wenyine aranatsinda, byemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga aranarahaira.

Bakunzi Emile


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru