Yashyizweho kuri28 November, 2018 | 15:03

Muhanga:Abakobwa babiri barashinjwa gushaka gusenga umucyecuru nk’Imana

Umukecuru witwa Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.

Abanyakabera ngo ni itsinda ry’abantu bagera kuri 60 batuye mu Murenge wa Muhanga, bavuga ko ari abakozi b’Imana, bakaba n’andi matsinda hirya no hino mu gihugu.

Kigalitoday ducyesha iyi nkuru ivuga ko aba bantu bafite imyitwarire idasanzwe, kuko barangwa no gutura ahantu hamwe, bakaba batagira ibibaranga, nta makarita y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) bagira, nta mirimo ibyara inyungu bakora, bakaba bavuga ko batunzwe no gukora umurimo w’Imana gusa.

Nyirabidahirika avuga ko abo bakobwa bamurembeje bashaka kumusenga nk’Imana yabo, bikaba bimubangamiye cyane kuko ntaho azi umuntu wigeze afatwa nk’Imana y’abantu bagenzi be.

Agira ati “Aba bakobwa bambujije amahwemo ku buryo ntashobora no kugira icyo nkora. Bavuga ko bashaka kunsenga kandi ntabwo ndi Imana pe.”

Akomeza agira ati"Iyo ndyamye umwe aba ari ibumoso undi ari iburyo, iyo ngiye kwiyuhagira barankurikira, ntibanyemerera kurya bavuga ko nta Mana irya."

Yongeraho ko yagerageje kubahungira mu yindi miryango y’Abanyakabera ituye i Kigali, nabwo abakobwa bakamusangayo, akahava akajya i Musanze naho bakahamusanga, yajya i Nyaruguru naho bakamusangayo.

Ubu ngo baherutse kumenagura ibirahuri by’inzu y’abaturanyi babo, babitewe n’uko bababujije gukomeza kumubangamira.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru