Yashyizweho kuri18 February, 2017 | 10:48

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu biganiro byo gukemura ibibazo by’abimukira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo witabiriye inama ya Munich mu Budage, yiga ku mutekano , ‘Munic Security Conference (MSC)’ ari mu bayoboye ikiganiro ku gukemura ikibazo cy’abimukira n’ubutwererane mu by’ubukungu.

Ni inama y’iminsi itatu yanitabiriwe na Perezida Kagame, ikaba ifatirwamo ingamba zifatika ku bijyanye no kubungabunga umutekano, ubuzima n’ibibazo by’abimukira.

Itsinda ry’abitabiriye iki kiganiro ryari riyobowe na Prof. Felbermayr,Umuyobozi w’Ikigo ‘Ifo Center for International Economics’, Mushikiwabo, Umujyanama w’Umwami wa Maroc, André Azoulay n’abandi.

Iki kiganiro ku kurwanya nyirabayazana w’abimukira cyateguwe n’Ikigo cy’ubucuruzi hagati y’u Budage na Afurika kitwa afrikaverein.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ku munsi w’ifungurwa ry’inama ya Munich ku mutekano, yakomoje ku gukemura mu buryo bwihuse ibibazo by’abimukira binyuze mu mikoranire y’ibihugu mu by’ubukungu.

Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Kagame ari butange ikiganiro ku bijyanye n’umutekano mu by’ubuzima hamwe na Bill Gates, Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe wa Norvege na Peter Salama,Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS.

Inama ya Munich yiga ku mutekano iteranye ku nshuro ya 53, yahurije hamwe abanyapolitiki basaga 500 baturuka hirya no hino ku Isi, abayobozi bakuru b’ingabo n’abandi bantu bafata ibyemezo mu rwego rw’umutekano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo witabiriye inama ya Munich mu Budage, yiga ku mutekano , ‘Munic Security Conference

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru