Yashyizweho kuri21 December, 2016 | 04:17

Mali: Yahakaniye Uburayi Kwakira Abimukira Bayo

Leta ya Mali yatangaje ku wa mbere ko, itazemerera Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Ibihugu by’ uburayi gusubiza inyuma abimukira baturuka muri Mali. Ibyo byatangajwe nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’uburayi rimaze iminsi ririmo ririga uburyo bwo guhagarika umubare w’abimukira, biciye mu biganiro bagirana n’ibihugu baturukamwo.

Igihugu cya Nijer kikaba cyaremeye ayo masezerano mu kwezi gushize, kibanje guhabwa amafaranga abarirwa muma miliyoni y’amadolari. Abdoulaye Diop, Minisitiri ushinzwe ububanyi na mahanga, yatangaje ku wa mbere ko ikibaraje ishinga ari’umutekano w’abanyagihugu babo basanzwe bari mu mahanga.

Diop yatangaje ko abakozi ba Leta bari mu bihugu by’uBurayi, bajyanywe no kwerekana ababayo batabifitiye uburenganzira, batazwi na Leta. Ishyirahamwe ry’Ibihugu by’iburayi rikaba ryarahaye Leta ya Mali amafaranga angana na miliyoni Ijana na mirongo itandatu z’amadolari kugira ngo yemere kwakira abanyagihugu bayo baba mu bihugu bya iburayi.

Adbdoulaye Diop atangaza ko ibyo biganiro ntacyo byagezeho, kandi ko umunyagihugu yirukanywe agomba gutahukanwa hisunzwe amategeko agenga uburenganzira bw’amuntu. Ikigo Frontex, kigenzura imipaka gitangaza ko abimukira baturuka muri Mali babarirwa mu Bihumbi icumi, binjiye mu mwaka wa 2015.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru