Yashyizweho kuri24 August, 2020 | 07:35

Mali: Abasirikare bafashe ubutegetsi barashaka kuyobora inzibacyuho y’imyaka 3

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali karifuza ko habaho ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasirikare mu gihe cy’imyaka itatu, kemeye kandi kurekura uwahoze ari perezida nk’uko bivugwa n’abari mu biganiro byo muri Mali.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umwe mu ntumwa z’umuryango wa Ecowas/Cedeao uri mu biganiro n’aba basirikare aho agira ati:

"Aba basirikare bemeje ko bashaka inzibacyuho y’imyaka itatu ngo basubiremo inzego zishingiro za Mali. Iyo nzibacyuho ikayoborwa n’urwego rukuriwe n’umusirikare, uzaba ari nawe mukuru w’igihugu. Guverinoma nayo ikaba igizwe ahanini n’abasirikare."

Ihirika ry’ubutegetsi muri Mali mu cyumweru gishize - rya kabiri mu myaka umunani - ryakurikiye imyigaragambyo yari imaze amezi isaba Ibrahim Boubacar Keita kwegura, bamushinja kunanirwa guhashya imitwe y’intagondwa no gutembagaza ubukungu.

Umwe mu bagize iri tsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi yabwiye AFP ko "inzibacyuho y’imyaka itatu izaba ifite perezida w’umusirikare n’abagize guverinoma biganjemo abasirikare."

Abari mu biganiro biri kubera muri Mali baravuga ko aba basirikare bemeye kurekura Boubacar Keita, ufunganye n’abandi bategetsi kuva kuri ’coup d’etat’ yo kuwa kabiri, agasubira iwe mu rugo i Bamako.

Minisitiri w’intebe Boubou Cisse, nawe ufunganye na Keita mu kigo cya gisirikare hanze ya Bamako, we ngo azajyanwa mu nzu irinzwe i Bamako.

Mu guhe abategetsi benshi ku isi bamaganye ibyabaye muri Mali, ibihumbi by’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Mali bagiye mu mihanga ya Bamako bishimira guhirikwa kwa Keita.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru