Yashyizweho kuri14 December, 2016 | 03:51

Malawi: Urukiko rwasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Murekezi asohoka mu rukiko , afungiye muri gereza ya Maula

Urukiko rukuru rwa Lilongwe rwasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo Malawi yumvikane neza n’u Rwanda ku buryo bwo kumwohereza kuburanira aho yakoreye ibyaha.

Ku wa Kabiri, umushinjacyaha Steve Kayuni yavuze ko Murekezi afite ikindi kirego cya ruswa cyo mu 2008, aho Ikigo cya Malawi gishinzwe kurwanya ruswa (ACB) n’igishinzwe Imisoro n’amahoro (MRA) byose bifite ibyo bimushinja agomba gusobanura mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Kayuni ati “Murekezi afite ikindi kirego cya ruswa yari akurikiranweho na ACB na MRA ariko mu 2008 yatorokeye muri Zimbabwe bituma Leta itamuburanisha.”

Umushinjacyaha Kayuni yakomeje asobanura ko Malawi ifite inshingano zo kohereza cyangwa kuburanisha Murekezi hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

Yongeyeho ko kubera ko Jenoside ari icyaha ndengakamere, bikenewe ko leta isesengura neza inyandiko yoherejwe n’u Rwanda kugira ngo Murekezi ahabwe ubutabera bwuzuye.

Ibi byatumye umucamanza atanga iminsi 21 yo gutegura ikirego neza kuko gihuriyemo ubucamanza bw’ibihugu bibiri bitandukanye kandi byose bikaba bigomba guhabwa umwanya uhagije kuko jenoside ari icyaha gikomeye.

Mu rukiko harimo abashyigikiye Vincent Murekezi barimo n’umugore wa Bishop Abraham Simama, umunyemari uvugwaho gushyigikira Abanyarwanda bakoze Jenoside bagahungira muri Malawi.

Murekezi ashinjwa kuba yarabonye pasiporo n’ubwenegihugu bwa Malawi mu buryo butemewe n’amategeko. Kuko Pasiporo ebyiri afite zinyuranije amazina ariko zifite ifoto imwe, aho iyo yakuye mu Rwanda yanditsweho Vincent Murekezi, ukomoka mu karere ka Huye, mu gihe iyo yahinduriwe ifite amazina ya Vincent Banda ukomoka muri Tanzania.

Igihugu cya Malawi kivugwaho gucumbikira Abanyarwanda benshi bakekwaho Jenoside, bakinjiyemo banyuze ku mipaka yacyo idacunzwe neza no ku bayobozi na polisi bamunzwe na ruswa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bumaze imyaka 8 busaba ko bamwe mu bakoze Jenoside bari muri Malawi bafatwa bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda

Yanditswe na Robert/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru