Yashyizweho kuri11 April, 2017 | 15:01

Malala Uheruka kwa kirwa na Perezida Kagame Yagizwe Intumwa y’Amahoro ya ONU

Umukobwa w’umunyepakistani, Malala Yousafzai (yoo-soof-Z-EYE ) uheruka gutsindira igikombe kitiriwe Nobel yagizwe kuba intumwa ya ONU y’amahoro aho yasabwe gushyira ingufu kukwigisha abakobwa.

Mu birori byabereye kucyicaro cya ONU kiri I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kur’uyu wa mbere, umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres yashimangiye ubutwari bwa MALALA nk’umukobwa afite umutima w’urukundo.

MALALA yamenyekanye kuko yitanze mukuvugira abakobwa bari bahohotewe n’abarwanyi b’abatalibani batemeragako umwana w’umukobwa ajya kw’ishuri.

Yarashwe mu mwaka w’2015 igihe yari muri bus agiye kw’ishuri ndetse biranafata igihe kitari gito kugira ngo akire.

MALALA yatangiye kurwanira uburenganzira bw’’abana b’abakobwa bwo kujya kwishuri agifite imyaka 11 kubuyobozi bw’abatalibani muri Pakistani.

Perezida Kagame yakiriye Malala Yousafzai muri Nyakanga umwaka ushize w’2016 , Malala yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17 kubera kuba impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwo kwiga ku bagore bo muri Pakistan no ku Isi.

Malala Yousafzai yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’ivuka rye no gukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa n’umugore yibanda cyane ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa bwo guhabwa uburezi nk’imwe mu nkingi zatuma ibihugu bigera ku iterambere rirambye.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yatangaje ko intego ye ari uguharanira ko ijwi ry’abana b’abakobwa ryumvikana cyane cyane ab’impunzi.

Yagize ati “Ndi hano muri Afuruka, mu Rwanda.Intego yanjye ni ugushyigikira ko ijwi ry’abana b’abakobwa cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi ryumvikana. Nagiye muri Kenya mvugana n’abana, ubu ndi mu Rwanda aho nifuza kuvugana n’ab’impunzi z’Abarundi cyane ko ubu abayobozi ba Afurika bari munama i Kigali. Ndifuza ko by’umwihariko bakwita ku burenganzira mu by’uburezi,ubwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana n’ubw’itangazamakuru.”

Malala Yousafzai, n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres

Yanditswe na Salango Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru