Yashyizweho kuri26 April, 2018 | 01:38

Magufuli Yasabye EALA Gufashanya mu gushaka umuti w’ibibazo by’akarere

Mugihe mu gihugu cye bitameze neza hagati ye n’abaturage,Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yiyambaje abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gufatanya kuburyo bugaragara kugirango amakimbirane ya politike ahitana ubuzima bw’abantu mu karere arangire.

Perezida John Pombe Magufuli yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu nama y’inteko nshingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Ibuserazuba ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mata yaabera ku murwa mukuru wa Tanzaniya Dodoma.

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu cya Tanzaniya yibukije abadepite bahagarariye ibihugu bitandatu bigize umuryango w’Afrika y’ubusirazuba ko ari bo bagomba kubera abanyagihugu abavugizi kugirango ibibazo by’umutekano bafite birangire.

Perezida Magufuli”ati nta na hamwe mufite muhungira ibibazo by’abo muhagarariye mu karere kose”.

Yanavuze n’ikibazo cy’imibanire itifashe neza haba mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abaturage bohasi abasaba ko aribo bagomba gushaka umuti w’icyo kibazo.

Perezida Magufuli yagize ati “Ni mwe mugomba kubishakira umuti, hari amakimbirane y’intambara, murahazi namwe ahari intambara zihitana abantu. Ikindi ni ubumwe hagati y’Abanyafurika y’Iburasirazuba guhera ku bakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abadepite n’abandi cyane cyane abanyagihugu bo hasi.”

John Pombe Magufuli yanavuze ikibazo cy’ubukungu. Yibutsa ko akarere gakize ariko abaturage b’ibihugu batabona inyungu ziva muri ubwo bukungu.

Abadepite bashimiye umuyobozi w’igihugu cya Tanzaniya. Nabo ubwabo bemeza ko bafite uruhara rukomeye mugushaka umuti w’ibibazo biri mu karere.Ibikorwa by’inama y’Abadepite byateguwe n’umuyobozi w’igihugu cya Tanzaniya, birimo kubera i Dodoma, ku murwa mukuru wa Politike w’icyo ghugu.

Magufuli yahise agirana ikiganiro cyihariye n’ umukuru w’iyo nteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Martin Ngoga, kugirango bavugane ibindi bibazo bireba akarere n’uburyo byashakirwa umuti.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru