Yashyizweho kuri20 October, 2017 | 09:53

Madam Jeannette Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwigobotoye ubwoba

Madamu Jeannette Kagame witabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ‘Citizen Global Forum’ ryiga ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yatanzemo ikiganiro cyibanze ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Madamu Jeannette Kagame yateruye ikiganiro cye avuga ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda banyuzemo byabigishije kumenya guhangana n’ububi bw’ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bigatuma bakora ibidakorwa, gusa akaba yagaragaje uko ibyo bihe byahinduwemo amahirwe akomeye.

Ati “Birashoboka guhindura ibihe by’ubwoba mo amahirwe akomeye, iyo ubwoba buvuyeho bantu bunga ubumwe bakagira urukundo.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda nyuma yo guhangana n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakaboneka intsinzi rwiyemeje kubakira ku mahitamo atatu, ati “Twe nk’igihugu twagize amahitamo atatu; twahisemo kuba umwe, duhitamo kugaragarizanya ibyo dukora, duhitamo no gutekereza byimbitse.”

Madamu Jeannette Kagame ataga ikiganiro mu nama y’ihuriro ‘Citizen Global Forum’ iri kubera i Montenegro (Ifoto//Twitter/@FirstLadyRwanda

Yasobanuye kandi ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwitaye mu gushyira imbere ibihuza abaturage nta n’umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo aho buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe mu rwego rwose akorera.

Mu kiganiro yatanze, madamu Jeannette Kagame yanashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi ku buryo magingo aya rushobora no kubera abandi urugero mu gukemura ibibazo bikomeye nk’ibyo rwanyuzemo bityo rukagira uruhare mu gusana Isi.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru