Yashyizweho kuri20 November, 2017 | 09:57

Lt. Gen. Leonard M. NGONDI yashimye ubutwari n’ishyaka by’Abasirikare b’u Rwanda

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Sudani, mu Ntara ya Darfur, bashyikirije abaturage ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka miliyono zisaga 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo byumba Ingabo z’u Rwanda zabishyikirije abanya-Darfur kuwa 18 Ugushyingo 2017, byubatse mu byiciro bitatu. Ishuri rya NUSAIBAH Girls Secondary School, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri b’abakobwa basaga 900.
Umushinga wo kubaka iryo shuri watewe inkunga n’umuryango w’Abakirisitu witwa UNAMID Christian Followership, ryubakwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iyo ntara, nk’imwe muri gahunda z’ibikorwa biteza imbere abaturage.

icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba bibiri n’ibiro by’abayobozi b’ishuri, icya kabiri kikaba kigizwe n’ibyumba by’amashuri bitatu n’icyumba kimwe cy’ibiro na ho icyiciro cya gatatu kigizwe n’ibyumba by’amashuri bitanu.

Mu muhango wo gushyikiriza ibyo byumba by’amashuri abanya-Darfur, Maj. Emery Kayumba, Umuyobozi wungirije wa Batayo ya 50 y’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kubaka iryo shuri anagaragaza ko rizagira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa muri Sudani.

Umuyobozi w’iryo ishuri, Adam SULEIMAN RIZIQ, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’umuryango UNAMID Christian Fellowship, ku ruhare bagize mu kubaka iryo shuri n’ uruhare bagira mu iterambere ry’uburezi muri rusange.

Lt. Gen. Leonard M. NGONDI, Umuybozi wa UNAMID, yashimye ubutwari n’ishyaka by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, anasaba abanyeshuri barihawe kuribyaza umusaruro bategura ejo habo bifuza.

Sudani, ivuga ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bizakomeza kubaka ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

mugabo - 3 months ago

gufasha numwihariko wacu kandi biracyaza

Izindi nkuru