Yashyizweho kuri7 January, 2020 | 11:51

Libya:Ingabo za Gen.Haftar zafashe umujyi wa Sirte aho nyakwigendera Col. Muammar Kadhafi avuka

Ingabo za Gen.Khalifa Haftar wigometse kuri Guverinoma yemewe ya Libya, zatangaje ko zabohoje umujyi wa Sirte, Col. Muammar Kadhafi, uwahoze ayobora iki gihugu akomokamo, aho nyuma yo kuwubohoza abaturage bawutuye mu kugaragaza ibyishimo bagendaga baririmba indirimbo zisingiza Khadafi.

Igisirikare cya Haftar kiyise Libyan national Army (LNA) kimaze igihe gihanganye n’igisirikare cya leta yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga ya Libya, ifite icyicaro i Tripoli, cyabohoje Umujyi wa Sirte ingabo za Leta zari zirukanyemo Islamic State mu 2016.

Nyuma y’igikorwa cyo kubohoza uyu mujyi cyamaze amasaha abarirwa ku ntoki, Umuvugizi w’igisirikare cya Haftar yatangaje ko Sirte yose yabohojwe ikamburwa udutsiko tw’iterabwoba. LNA ikaba ikunze gushinja Guverinoma yemewe ya Libya gukorana n’utwo dutsiko tw’iterabwoba.

Ikinyamakuru Alaraby kiravuga ko nyuma yo kunanirwa kubohoza Umurwa mukuru, Tripoli nk’uko yari yabisezeranyije, ingabo za Gen. Haftar zahise zitunga intwaro zazo kuri Sirte, Umujyi Muammar Kadhafi wayoboye Libya imyaka isaga 40 yavukagamo.

Kuri uyu wa Mbere, ingabo za Haftar zatangaje ko zabanje kubohoza ikibuga cy’indege cya Sirte zigakomeza zerekeza mu mujyi rwagati zimaze no kwigarurira ikibuga cy’indege cya Ghardabiya mu nkengero z’umujyi. Ingabo za leta zari zirinze uyu mujyi ngo zikaba zawuhunze zitaruhanyije.

Nyuma yo kubohoza uyu mujyi, biravugwa ko abaturage bawo bahise bajya mu mihanda bagaragaza ibyishimo baririmba zimwe mu ntero za Kadhafi Nka “Al-fateh people revolution Al-fateh Jamahiriya” yakoresheje mu 1969 nyuma ya coup d’etat yiswe Al Fateh Revolution.

Ibi biravugwa mu gihe Leta ya Turukiya yohereje ingabo zo gufasha Guverinoma ya Tripoli, ikintu kizamura ibyago byo guteza intambara y’akarere, aho Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) hiyongereyeho n’u Burusiya bishyigikiye Gen. Haftar, mu gihe ku rundi ruhande Guverinoma yemewe ishyigikiwe na Turkiya na Qatar.

Impuguke za Loni ndetse na bamwe mu badipolomate bemeza ko Ingabo za Gen. Haftar zahawe ibikoresho n’ubufasha bwa gisirikare bivuye mu bihugu birimo UAE, Jordan na Misiri.

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan wemeje ko igihugu cye cyohereje ingabo muri Libya gushyigikira Guverinoma ya Tripoli, yongeyeho ko ingabo ze zitoherejwe kurwana ahubwo ari ugufasha guverinoma yemewe no kurinda ibyago byakwibasira ikiremwamuntu.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru