Yashyizweho kuri6 November, 2018 | 13:46

Kunanirwa kwishyura fagitire byatumye Umuhanzi Harmonize afatwa bugwate muri Kenya

Ucyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzania Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yafatiwe bugwate mu gihugu cya Kenya igihe cy’amasaha ane muri hoteli yo mu mujyi wa Eldoret bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire.

Harmonize na Bagenzi be bane bari bafatiwe muri hoteli ya Starbucks ku cyumweru nyuma yo kunanirwa kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68.

Umuntu wa hafi yavuze ko ibi byatewe nuko uwateguye igitaramo yaburiwe irengero maze hitabazwa mugenzi we w’umuririmbyi wo muri Kenya abasha kuhikura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nk’uko tubicyesha Nairobi News, Harmonize yatunze agatoki uwateguye igitaramo ( Promoter) ko ari we nyirabayazana kuko yanze kwishyura amafaranga bari bemeranyije.

Ygaize ati”Ku bwanjye nzi ukuntu gushaka amafaranga bigora. Ku bw’urukundo rwanyu mwaje kuntera ingabo mu bitugu, si uko ndi udasanzwe. Icyambabaje ni ukuba Promota yaratwaye amafaranga yanyu ntanishyure n’ayasigaye, ibi birababaza cyane.”

Uku gufatwa bugwate kwatumye Harmonize atabasha kwitabira igitaramo cyari kubera ku kibuga cya Eldoret maze akavuyo n’umutekano muke biraduka nyuma yaho bimenyekanye ko Harmonize atari buririmbe.

Wilson Abduba umuyobozi wa Polisi muri Eldoret y’Amajyepfo,yemejo iby’aya makuru anahamya ko hari n’abatawe muri yombi.

Ati”Twataye muri yombi uwateguye iki gitaramo n’ushizwe kampani yateguye, Douglas Obobe Maina kugira ngo badufashe gukora iperereza. Igipolisi cyabashije gutatanya abigaragambyaga bavuangura intebe, bafunga umuhanda banatwika amapine.”

Nyuma y’ipfuba ry’igitaramo, Polisi yafashe uwari wagiteguye witwa Douglas Obobe Maina kugirango ayifashe gukora iperereza nyaryo ku cyatumye kitaba.

Polisi kandi yaburijemo urugomo rwatejwe n’abafana ba Hormonize bagera ku bihumbi 5 bari barakaye aho basenye amahema,bagacagagura intebe za plastike ndetse bikigabiza umuhanda wa Eldoret-Kapsabet bawutwikiramo amapine.

Uhagarariye inyungu z’umuhanzi Hormonize ariwe Mr.Puaz ubwo bari bicaye bafashwe,yaganiriye n’umunyamakuru atunga agatoki uwateguye igitaramo ko ariwe wabyishe byose

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru