Yashyizweho kuri8 May, 2017 | 11:34

Ku myaka 39, yabaye Perezida wa mbere muto mu mateka y’u Bufaransa

Emmanuel Macron yaraye atorewe kuyobora u Bufaransa, atsinze bimworoheye Marine Le Pen ku manota 66.06% kuri 33.94%.

Ku myaka 39, yabaye Perezida wa mbere muto mu mateka y’u Bufaransa. Yavuze ko agiye guhindura imitegekere y’icyo gihugu ati “Ndashaka ko ibintu bihinduka bigashingira ku cyizere n’ubwubahane.”

Abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’abandi banyacyubahiro bahise bamwoherereza ubutumwa bwo kumushimira.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimiye intsinzi ya Emmanuel Macron watowe uyu munsi nka Perezida w’u Bufaransa, ntegereje gukorana nawe bya vuba aha.”


Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Jean Claude Juncker yashimiye Abafaransa muri rusange kuko bahisemo ahazaza h’ukwishyira hamwe k’ibihugu biri kuri uwo mugabane.

Bill Clinton wayoboye USA kuva mu 1993 kugeza mu 2001 n’ umufasha we Hillary nabo bashimiye Macron n’Abafaransa muri rusange. Hillary yageretseho ko imitekerereze ya Marine Le Pen itamwemerera kuyobora igihugu nk’u Bufaransa muri iki gihe.

Merkel uyobora u Budage abinyujije ku muvugizi we Steffen Seibert nawe yavuze ko intsinzi ya Emmanuel ari iy’u Burayi bwunze ubumwe kandi bukomeye.

Abandi bashimiye Macron barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, Perezida wa Ukraine Petro Prochenko, Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki Alexis Tsipras, uw’u Butaliyani Paolo Gentiloni, uwa Espagne, Mariano Rajoy, uw’u Bubiligi Charles Michel , umwami wa Maroc, Mohammed VI , perezida wa Guinea Alpha Conde n’abandi.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru