Yashyizweho kuri17 May, 2017 | 00:28

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Ibitero Byibasiye Mudasobwa

Abahanga mu by’umutekano bemera ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba iri inyuma y’ibitero byibasiye mudasobwa mu bihugu 150 mu cyumweru gishize.

Inyandiko ifobetse yakoreshejwe kuri mudasobwa mu bitero biheruka byitiriwe Koreya ya Ruguru, nubu yigaragaje mu bimaze iminsi biba. Ababikurikiranira hafi ariko bavuga ko ntawe ushobora kubyemeza.

Ku wa Gatanu, amabanki, ibitaro hamwe n’amashyirahamwe ya leta byatewe na porogarama mbi yatumye mudasobwa zizimya, isaba amafaranga ngo zishobore kongera gukora.

Uburusiya buri bu bihugu byababaye kurusha ibindi ku isi. Mu Bwongereza ibitaro n’amavuriro byahagaritse kwakira abarwayi abandi bimurirwa ku yindi minsi.

Imashini zibarirwa mu bihumbi zatewe n’agakoko kaje muri porogarama ibuza umuntu gufungura imashini ye atabanje kwishyura amafaranga agera ku madorari 300 mu buryo bwa interneti.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirega Koreya ya Ruguru kwinjira mu mabanga y’ikigo cy’imyidagaduro Sony Pictures nyuma yaho ubutegetsi bwa Pyong Yang buvugiye ko buzashyira hanze amakuru y’ibanga y’icyo kigo. Ibyo ngo nikiramuka gishyize ahabona filime igaragaza umukuru wa Koreya Kim Jong Un yicwa.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru