Yashyizweho kuri4 July, 2019 | 08:07

Kompanyi ya Boeing yemeye gutanga indishyi ku miryango yaburiye abayo mu mpanuka ebyiri z’indege zayo

Kompanyi ikora indege ya Boeing yemeye gutanga miliyoni ijana z’amadorari ya Amerika ku miryango yabuze abayo mu mpanuka z’indege zayo 737 Max muri Indonesia na Ethiopia.

Ubu bwishyu, buzagenda butangwa mu gihe cy’imyaka myinshi, butandukanye n’ikirego cyatanzwe kubera izi mpanuka, zombi zahitanye abantu 346.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyurira amashuri no kubeshaho imiryango yabuze ababo hamwe n’ibikorwa rusange bya rubanda nk’uko Boeing ibivuga.

Impanuka yo mu kwa gatatu ya Ethiopian Airways yari iya kabiri ya Boeing 737 Max mu mezi atanu. Nyuma y’indi ndege nk’iyi ya Lion Air muri Indonesia yakoze impaunka mu kwezi kwa 19 kwa 2018.

Abahanga mu iperereza ku mpanuka z’indege basanze izi mpanuka zaratewe n’ikibazo cya tekiniki muri izi ndege. Ubwoko bwa 737 Max bwahise buhagarikwa kongera kuguruka kw’isi kugeza ubu.

Itangazo rya Boeing ryo kuri uyu wa gatatu rivuga ko ayo mafaranga "azafasha uburezi, ingorane n’ibikenerwa mu buzima ku miryango yagizweho ingaruka, ibikorwa rusange n’iterambere rya rubanda yagizweho ingaruka.

Abanyamategeko b’imiryango bamaganye iki gikorwa
Boeing ivuga ko izakorana na za leta z’ibihugu n’imiryango itegamiye kuri leta mu gukemura ibyo bibazo. Kandi ko amafaranga y’ibanze azatangwa mu gihe cy’imyaka myinshi.

Dennis Muilenburg umuyobozi mukuru wa Boeing avuga ko bababajwe cyane n’ibyabaye muri izi mpanuka kandi bazakomeza kwifatanya n’imiryango yabuze ababo.

Ati "Twizeye ko iyi nkunga yacu izashobora kuborohereza".

Nomi Husain umunyamategeko wo muri Leta ya Texas uhagarariye imwe mu miryango yaburiye abayo mu mpanuka yo muri Ethiopia yanenze ibyo Boeing yakoze.

Yavuze ko "inyishyu batanze itanegereye na gato impozamarira ku miryango yasigaye ugereranyi n’abo babuze".

Bwana Husain afite imanza zirindwi z’imiryango yabuze ababo, imwe muri yo irasaba impozamarira zigera kuri miliyoni $276. Avuga kandi ko hari imanza zigera kuri 50 zimaze gushingwa n’indi miryango.

Abantu bakomoka mu bihugu 35 baguye mu mpanuka ya Ethiopian Airways, muri bo harimo umunyarwanda umwe, Jackson Musoni.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru