Yashyizweho kuri23 June, 2017 | 13:17

Ketumile wabaye Perezida wa Botswana yitabye Imana

Uwabaye Perezida wa kabiri wa Botswana, Quett Ketumile Joni Masire, yitabye Imana ku myaka 91, aguye mu bitaro bya Bokomoso biherereye mu Murwa Mukuru Gaborone, aho yari arwariye bikomeye kuva ku cyumweru.

Ubuyobozi bw’Umuryango udaharanira inyungu yashinze uzwi nka Sir Ketumile Masire Foundation (SKMF), mu ijoro ryakeye wasohoye itangazo rimenyesha urupfu rw’uyu mukambwe wayoboye Botswana kuva mu 1980 kugeza 1998 asimbuwe na Festus Mogae.

Ketumile ni umwe mu bafashe iya mbere mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Botswana, akaba yaragize n’uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’iterambere by’iki gihugu cyibohoye ingoyi y’abakoloni b’Abongereza ku wa 30 Nzeri 1966.

Amaze kuva ku butegetsi yagaragaye cyane mu bikorwa bya dipolomasi mu bihugu nka Ethiopia, Lesotho, Malawi, Mozambique, Ghana na Swaziland. Hagati ya 1998 na 2000 yabaye Umuyobozi w’Itsinda ryakoze iperereza n’ubusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 2000 kugeza 2003 aba umufasha mu biganiro byabyaye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2007 Ketumile yashinze umuryango udaharanira inyungu SKMF ugamije guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’Abanya-Botswana.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru