Yashyizweho kuri2 September, 2019 | 12:37

Kenya:Ba mukerarugendo batandatu bishwe n’umuvu w’amazi muri pariki y’igihugu

Abantu batandatu byemejwe ko bapfuye naho batatu ntibaraboneka, aba bari mu itsinda ry’abakerarugendo ryakubiswe n’umuvu w’amazi menshi mu mvura nyinshi muri pariki y’igihugu.

Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Kenya cyatangaje ko ibi byabereye muri Hell’s Gate National Park kuri iki cyumewru ni mugoroba. Iki kigo cyemeje muri iki gitondo ko imibiri imaze kuboneka ari itandatu.

Uyu muvu udasanzwe wibasiye aba bantu barimo abanyakenya bane, umu-guide, n’umunyamahanga umwe bari basuye iyi pariki izwi cyane.

Imibiri itandatu y’abapfuye niyo yabonetse kugeza ubu mu gihe umwe ari we ukiri gushakishwa, iyi pariki ubu yabaye ifunzwe.

Ariko hari abandi batandatu bacitse uwo muvu barimo;Ivraj Singh Hayer, Jesica Sambhi, Robert Ombaga, Daniel Ongesa, Clare Wambui na Sammy Kisotu nk’uko polisi yo muri Kenya yabitangaje.

Aba bantu bari basuye Hell’s Gate National Park ihereye i Naivasha kuri 100Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Gushakisha uyu usigaye biri gukorwa n’itsinda ribimenyereye hamwe n’indege ya kajugujugu.

Hell’s Gate, hiswe gutya kubera uburyo hari inzira ifunganye isokoka cyangwa yinjira mu manga, ikunzwe gusurwa n’abantu benshi ariko kandi ikanibasirwa n’imyuzure n’imivu ikomeye.

Aha hantu niho hahaye igitekerezo abatunganya amashusho mbarankuru muri Disney maze bakorera filimi ya Lion King.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru