Yashyizweho kuri18 March, 2017 | 22:53

Kenya :Abantu benshi bashobora kwicwa

Perezida wa Kenya ,Uhuru Kenyatta agaruka ku makimbirane ari hagati y’abo mu bwoko bwa Poko na Tugen, yavuze ko umuntu wese wanze gushyira intwaro hasi ku bushake agiye gufatwa nk’umwanzi w’igihugu ndetse akitabwaho ku buryo bushoboka.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Perezida Kenyatta yaguze ati’’Kuva uyu munsi abanze gushyira intwaro hasi ni abanzi b’igihugu ndetse ni uko bagomba gufatwa’’

Intambara hagati y’a ba Poko na ba Tugen bo mu gace gasa n’akigenga ka Baringo kuri Kilometero 300 uvuye mu murwa mukuru ,Nairobi zimaze imyaka myinshi ariko muri iyi minsi zarushijeho gukara kubera ibura ry ‘amazi n’ibiribwa aho usanga bapfa inzuri z’amatungo.

Muri aka gace ka Baringo ibigo by’amashuri bibarirwa mu 10 byafunze imiryango naho abantu 20 bakaba bamaze gupfa mu gihe abagera ku bihumbi 5 bavuye mu byabo kubera intambara zihanganishije aba Poko na ba Tugen mu gihe cy’Ukwezi kumwe gusa nk’uko umwe mu baturage yabitangarije Radio Mpuzamahaanga y’Abafaransa.

Igitero cya nyuma cyabaye ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize ubwo abantu bitwaje intrwaro bigabije agace ka Mukutani abantu 9 bakahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Leta ya Kenya ,Eric Kiraithe avuga ko ibi bintu bitumvikana ndetse ko muri aka gace hoherejwe ingabo nyinshi za Leta kugira ngo zifashe polisi.

Ntabwo ari agace ka Baringo gusa karangwamo aya makimbirane kuko na ka Pokot ,Elgeyo Marakwet na Laikipia tutasigaye.

Aya makimbirane akaba ashingiye ahanini ku mapfa yivanzemo n’impamvu za Politiki cyane cyane ko Kenya irimo irategura amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru