Yashyizweho kuri23 December, 2018 | 12:50

Kaminuza ya Makerere yirukanye abakozi 45 barimo na Stella Nyanzi wavuzweho kwandagaza Perezida Museveni

Kaminuza ya Makerere yirukanye abakozi bayo 45 barimo n’uumushakashatsi ukomeye mu gihugu cya Uganda Stelle Nyanzi ,ushinjwa kuba yarakoraga yararangije amasezerano yagiranye n’iyi kaminuza,kwanga gukora inshingano ze ndetse no kwitwara nabi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa kaminuza ya Makerere Prof Barnabas Nawangwe yemeje aya makuru avuga ko iri shuri ryirukanye abakozi bato 45 nk’uko Monitor ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Yavuze ko abenshi birukanwe ari abayobozi bataye akazi mu myaka itanu ishize abandi bo ni abagaragaye bijanditse mu bikorwa by’ubusambanyi.

Nawangwe yanavuze kandi ko bamwe nta kinyabupfura bagiraga kubera ko bahaga abanyeshuri amanoto bacyererewe, mu gihe abandi bari abanyagasuzuguro.

Ati”Abenshi mu birukanwe ni abavuye muri Kaminuza kuri ubu bakaba bakora mu zindi kaminuza zitari Makerere,mu gihe abandi ntakinyabupfura bagiraga.Bateshaga agaciro izina rya kaminuza none urumva ntabwo ibyo twabyihanganira.Ndizera ntashidikanya ko abo bose twabahaye umwanya wo kwisubiraho mbere y’uko iki cyemezo gifatwa bityo buri kimwwe cyose cyakozwe hubahirijwe amategeko".

Dr Stella Nyanzi, wari umushakashatsi w’ikirenga muri iyi kamiza,ni umwe mubo amasezerano yabo yari yararangiye.Kuri ubu uyu mugore akaba afungiye muri gereza ya Luzira azira kwibasira umukuru w’igihugu abanyijije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu birukanwe kandi harimo Dr Swizen Kyomuhendo,wari n’umwarimu w’amasomo y’ubumenyi rusange yirukaniwe ibikorwa bitari byiza bidahesha isura nziza Kaminuza.Uyu mugabo yirukanwe nyuma yo kugaragara mu nkuru yaTeleviziyo ya NBS mu ijoro ryo kuri 26 Ukwakira 2018,aho yagaragaye ari kugerageza kuryamana n’umunyeshuri we kugira ngo amuhe amanota y’ubuntu,ariko urukiko ruza kumugira umwere.

Mu birukanwe bandi kubera gusuzugura akazi barimo Dr. Haroon Sseguya, Grace Nabulo, Dr Irene Bet Kizza, Dorothy Kwagala, Aggrey Mwesigye, Sarah Alobo, Dr Silas Oluka ndetse na Dr Gilbert Wathum.

Abandi ni Olive Darlia Buhule, Stella Maris Sendagi, Harriet Namukwaya Kabunga, Dr Catherine Namono, James Semuwemba, Joseph Derrick Olaka, Jude Olinga na Ms Eiman Elwidaa.

Yanditswe Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru