Yashyizweho kuri12 February, 2018 | 07:10

Isirayeli Yihimuye kuri Irani na Siriya ibarasaho ibisasu bikomeye [Reba Amafoto]

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yatangaje kur’icyi cyumweru ko igihugu cye cyateye bikomeye abasirikare ba Irani na Siriya bari muri Siriya kandi ko azakomeza kurwanya abazabashotora bose.

Abivuze nyuma y’aho Siriya ihanuye indege y’intambara ya Isirayeli, ni kuncuro ya mbere Isirayeli itakaje indege y’intambara kuva mu mwaka w’1982.

JPEG - 58.4 kb
Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu

Umudereva w’iyo ndege yashoboye gusimbuka ava muri iyo ndege akiri muzima mbere yuko isandarira muri Isirayeli, nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Isirayeli.

Isirayeli itangaza ko yateye ibirindiro birenga icumi bya Irani na Siriya muri Siriya. Isirayeli yavuze kandi ko yahanuye indege itagira umudereva ya drone yoherejwe iva muri Siriya, nyuma yo kwinjira ku butaka bwa Isirayeli ku munsi wa gatanu.

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, White House, Byatangaje ko bishyigikiye uburenganzira bwa Isirayeli bwo kwitabara igihe yavogerewe. Amerika yasabye Irani n’ibihugu bifatanije guhagarika ibikorwa byo gushotorana, bagakorera hamwe mu mugushaka amahoro mu karere.

JPEG - 50 kb
sirayeli Yihimuye kuri Irani na Siriya ibarasaho ibisasu bikomeye


Yanditswe na Salongo Richard Muhabura


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru