Yashyizweho kuri6 January, 2020 | 12:35

Iran yashyizeho akayabo ka miliyoni 80 z’amadorari yo guhemba umuntu uzica Donald Trump

Abaturage ibihumbi basabwe ko buri wese mu batuye Iran yatanga $1 kugira ngo hakusanywe miliyoni $80 zizahembwa uzica Perezida Donald Trump nyuma y’uko Trump ategetse ingabo ze zikorera muri Iraq kurasa Gen.Soleimani.

Ibi byavuzwe ubwo abo baturage bari mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Gen Qassem Soleimani.Umwe mu bakangurambaga wari uri aho umuhango wo gusezera kuri Gen Soleimani yabwiye abaturage bari aho ndetse n’abandi babikurikiraniraga kuri televiziyo zabo ko buri muturage ufite imyaka y’ubukure yatanga idolari rimwe rya USA kugira ngo haboneke amafaranga ahagije yo kuzahemba uzashobora kwica Donald Trump.

Itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu cya Iran uwo mugabo yagize ati"Iran ifite miliyoni 80 z’abaturage.Tugendeye kuri uwo mubare w’abaturage ba Iran,turashaka gushyiraho miliyoni 80 z’amadorari [miliyoni 61 z’amayero] azaba ari igihembo ku muntu uzabasha kwica perezida Trump".

Abantu bose bari aho babyakiriye neza ndetse bamukomera mu mashyi bavuza impundu.

Si ibyo kandi gusa kuko kuri iki cyumweru taliki 05 Mutarama 2020 umudepite muri Iran witwa Abolfazl Abutorabi yabwiye bagenzi be ko Iran ifite umugambi n’ubushobozi bwo kurasa ku biro by’Umukuru w’igihugu muri USA uzwi nka White House.

Depite Abolfazl yavuze ko igihugu cye kibifitiye ubushobozi kandi ngo n’ubushake bwinshi bwo kubikora burahari.

Mu gushikama ku mugambi wo kwihorera Iran kandi yatangaje ko izihimura kuri Amerika ikarasa ahari inyungu zayo haba ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi izabona inyungu zose za USA.

Gusa Trump nawe ntiyaripfanye nk’uko ari uko ateye kuko abinyujije kuri Twitter avuga ko Iran iramutse yibeshye igakora ibyo ivuga, izahura n’ibibazo bikomeye kandi vuba.

Yanditse agira ati: “ Iran niramuka yibeshye ikagira inyungu zacu cyangwa inshuti zacu irasaho, tuzayiha ikosora itarabona. Uburyo tuzayihimuraho ku rugero ndetse ruruta kure uko iyo izaba yabigenje.”

Ku rundi ruhande mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020, Inteko ishinga amategeko ya Iraq yasabye Guverinoma kwirukana ingabo zose z’amahanga zikorera ku butaka bwayo harimo n’iza USA.

Gen Qassem Soleimani wayoboraga umutwe w’ingabo zihariye zirinda abantu bakomeye muri Iran yarashwe n’igitero cy’indege za Amerika mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 03 Mutarama 2020.

Yirashwe rocket imutwikira mu modoka ubwo yari aciye ku kibuga cy’indege cy’i Bagdad.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru