Yashyizweho kuri23 August, 2019 | 10:45

Iran:Abakire bahisemo gutega ingobyi z’abarwayi amamodoka yabo ahenze bayarekera mu rugo

Umuvundo w’imodoka ni mwinshi mu murwa mukuru Tehran muri Iran kubera imodoka nyinshi zitabarika, abakire bafite izabo bari guhitamo kuzisiga mu ngo ahubwo bakifatira imodoka zishinzwe gutwara abarwayi kugirango bihute ntawe ubahagaritse.

Biravugwa ko ayo mayeri ari gukorwa n’abantu bafite gahunda zihuse kuko gutega ingobyi z’abarwayi (ambulances)bibongerera ubudahangarwa bwo gufatwa cyangwa guhagarikwa na polisi y’icyo gihugu.

Umuturage witwa Amza yabwiye BBC ko polisi idahagarika ingobyi z’abarwayi ibyo bigafasha abazifata kwihuta naho iyo bakoresheje imodoka zabo bituma batava mu muvundo w’izo modoka bagakererwa akazi cyangwa izindi gahunda zabo.

Polisi ya nayo ya Iran yamaze kuvumbura ayo mayeri kuko nayo yafashe ingamba zikakaye nyuma yo kubona imodoka z’ingobyi z’ababarwayi (ambulances)zuzuye umujyi wa Tehran ku buryo bukabije.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru