Yashyizweho kuri5 February, 2018 | 03:57

Irake yashyize kumugaragaro amazina 60 y’ibyihebe bishakishwa

Kuri ikicyumweru abashinzwe umutekano mugihugu cya Irake batangaje amazina 60 y’ibyihebe bishakishwa cyane biganjemo abo muri Al-Qaiida numutwe wa Baas washinzwe na saddam Hussein.

Kuri urworutonde rwatangajwe numukobwa wa Saddam Hussein, Raghad ubarizwa mugihugu cya Jorudaniya hagaragaraho 28 bo muri EI(Etat Islamique),12 bo muri Al-Qaida na 20 bo muri Baas. Hagaragajwe amazina yabo, icyo bashinzwe mumitwe babarizwamo, Ibyaha baregwa n’abandi benshi bagaragajwe mumafoto .

Muribo umwe niwe wo mugihugu cya Libani abandi bose nabo muri Irake, Uwitwa Maan Bachour we arashinjwa gushakisha abaturage bo kurwana muri Irake.

Izina rya Abou Bakr al-Baghdadi umuyobozi wa EI, ntiyigeze agaragara kuri urwo rutonde.Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano yirinze gutangaza impamvu ubwo yabazwaga nibiro ntaramakuru bya AFP .

Yagize ati:”Ni ibyihebe bishakishwa cyane ninzego zubutabera hamwe nizumutekano ,ni ubwambere dutangaje aya mazina dore ko kugeza ubu byari ibanga andi mazina yo azatangazwa nyuma”.

Urutonde rw’amazina 60 y’ibyihebe birigushakishwa

Abdel Nassel Al Janabi(Ibumoso),Raghad Hussein(hagati) na Maan Bachour,Aba ni bamwe mu bari kuri urwo rutonde rw’abashakishwa

Yanditswe na Bakunzi Emile


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru