Yashyizweho kuri13 June, 2017 | 12:36

Inzu ya etage 7 yahanutse ihitana ubuzima bw’abantu benshi -Reba amafoto

Abantu 7 ni bo bataramenyekana irengero nyuma y’aho igorofa y’inzu zirindwi yahanutse mu murwa mukuru w’Igihugu cya Kenya i Nairobi.

Umuryango utabara imbabare, Croix rouge, muri Kenya wanditse ku rubuga rwa twitter ko abashinzwe gutabara bamaze kugera aho iyo nyuubako yahanutse iherereye mu karere ka Embakasi.

Ikinyamakuru ca Star kivuga ko abantu barenga makumyabiri (20) bakuwe muri iyo gorofa akanya gato imbere y’uko isenyuka.

Abayizi babwiye icyo kinyamakuru ko byagaragara ko ishobora gusenyuka kuko yari igaragara nk’iyatangiye gusaduka.

Uwari uyoboye ibikorwa byo gutabara, Pius Masai, yavuze ko abantu barenga 100 barokowe, ariko yongeraho ko haba hari abandi iyo gorofa yagwiriye batarasohoka. Akaba kandi ahamya ko ibikorwa byo gutabara bigikomeje

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru