Yashyizweho kuri18 December, 2018 | 10:33

Inyeshyamba za FDLR zihimuye ku ngabo za Congo zicamo abasirikare 2 nyuma y’ifatwa ry’umuyobozi wazo

Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano hagati yabo n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR nyuma y’aho babiri mu bayobozi bayo baterewe muri yombi ku mupaka wa Congo na Uganda.

AFP ducyesha iyi nkuru yatangaje ko ingabo za Congo zahanganye na FDLR kuva ku Cyumweru ku birenge by’ikirunga cya Mikeno, hafi y’umupaka w’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Major Guillaume Djike, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.

Major Djike yagize ati “Tubabajwe n’urupfu rw’abasirikare babiri,”

Yakomeje agira ati “Kuwa gatandatu, abantu babiri b’ingenzi ba FFDLR batawe muri yombi na serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu birometero nk’ijana mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Goma. Buri muntu wa FDLR agomba gusubizwa mu Rwanda.”

Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi babiri ba FDLR barimo uwari umuvugizi wayo, Laforge Fils Bazeye ryanemejwe n’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri twitter, aho yatangaje ko uyu mutwe ugizwe n’abantu bagize uruhare muri jenoside.

Itabwa muri yombi ry’uyu muvugizi wa FDLR rikaba rije nyuma yo kumvikana yemera ko ari bo bagize uruhare mu gitero cyagabwe I Rubavu mu minsi ishize cyaguyemo abasirikare b’u Rwanda batatu mu gihe yahatakarije abarwanyi bagera ku icyenda.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

- 5 months ago

Abo bayobozi kuba bafashwe ni byiza cyane

Izindi nkuru