Yashyizweho kuri28 June, 2017 | 13:03

Inyandiko z’ibanga zihamya ko u Bufaransa bwahaye intwaro abakoze Jenoside zashyizwe ahagaragara

Mu kinyamakuru Revue XXI cyasohotse kuri uyu wa Gatatu, umunyamakuru yashyize ahagaragara ko hari inyandiko z’ibanga zihamya ko u Bufaransa bwahaye intwaro ingabo zakoze Jenoside, ndetse n’igihe zari mu mayira zihungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikimenyetso gikomeye cyiyongereye ku bindi bishinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, bwo bukaba bugitsimbaraye, bwitarutsa uruhare urwo arirwo rwose bwaba bwaragize.

Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yibanda cyane ku buhamya bwatanzwe n’umuntu wizewe akinjira mu makarito abitsemo inyandiko zigaragaza ibikorwa by’u Bufaransa hagati ya 1990-1994 zikomeje kugirwa ubwiru, zimwe zidafite ikibazo ziteje zikaba arizo zashyizwe ahabona mu 2015.

Izingiro ni ‘Opération Turquoise’, ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994. Intego yari ‘guhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaire mu duce twa Cyangugu-Kibuye-Gikongoro.

Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ya France 2 ku wa 10 Kamena 1994, ubwo Perezida Mitterand ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Balladur, bishimiraga isabukuru y’irangira ry’intambara ya kabiri y’Isi muri Oradour-sur-Glane, yagize ati “ntibizasubire ukundi”, “ntitwifuza ko ibintu nk’ibi byakongera kubaho.”

Nyamara byari bimaze amezi abiri bitangiye mu Rwanda, Mitterand abizi neza, ariko aryumaho.

Mbere y’ibyumweru bitatu, ngo Dr Jean-Yves Bradol wakoraga muri Medecins Sans Frontières yamenyesheje ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ko mu Rwanda “hari uruhare rukomeye rw’u Bufaransa”. Ibaruwa yahageze yavugaga ko “abari kwica uyu munsi bari gushyira mu bikorwa itsembabwoko. Baterwa inkunga, batozwa kandi bahabwa intwaro n’u Bufaransa.”

U Bufaransa bwatanze intwaro bibujijwe

Mu gihe cya Operation Turqouise, u Bufaransa bwatanze amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside, nyamara Umuryango w’Abibumbye, ku wa 17 Gicurasi wari wemeje kubuza u Rwanda kongera kubona intwaro nyuma y’uko byari bigaragaye ko hari kuba Jenoside.

Inyandiko zibihamya ariko ziracyari mu bubiko kandi zashyizweho ibirango ko ari amakuru y’ibanga, uretse abakozi baziteye imboni. Umwe yashimangiye ko “Mu gihe cya Operation Turquoise hatanzwe itegeko ngo bongere guha intwaro Abahutu bambukaga umupaka.”

Nyamara hari hashize ukwezi Umuryango w’Abibumbye ukumiriye ko u Rwanda rwakongera kubona intwaro, u Bufaransa bubirengaho nkana.

Hubert Védrine yabigizemo uruhare rutaziguye

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Mitterand, Palais de l’Élysée, afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga jenoside. Nyuma yaje no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, ubu ni umuyobozi wa Institut François-Mitterrand.

Umukozi winjiye mu nyandiko z’u Bufaransa yavuze ko mu bikarito yabonye harimo iriho ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

Avuga ko yongeye agafunga ibikarito ariko ngo “bizaba ikibazo gikomeye ku bantu bagarukwaho muri iki kibazo igihe cyose izi nyandiko zizagaragararira.

Mu byashyizwe ahabona, hanashingirwa ku nyandiko y’Ibiro Ntaramakuru Reuters ku wa 6 Nyakanga 1994, yavugaga ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize guverinoma y’agateganyo” bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bageze mu gice cyagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa.

Nyamara inyandiko nayo yabonwe iriho n’umukono wa Hubert Védrine, igaragaza ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa. Igaragaza ko Mitterand yabisomye ariko mu mukono we, Védrine ati “Ntabwo ari byo byavuzwe kwa Minisitiri w’Intebe.”

Lieutenant Colonel Guillaume Ancel ni undi muntu uheruka gushinja u Bufaransa kuba bwaratanze intwaro ku ngabo zakoze Jenoside, bwikingirije Operation Turquoise nawe yagizemo uruhare.

Avuga ko hari “muri Nyakanga 1994. Jenoside yari imaze guhagarikwa. Ariko kuri iyi tariki, byose byari bizwi. Ntabwo habayeho gufata umwanzuro udakwiye, byose byari byarateguwe.”

Hari n’aho aheruka kugira ati “Ubwo twahabwaga amabwiriza ari ku mugoroba, abayobozi bacu batubwiye ku hagomba gutangwa intwaro ku ngabo z’u Rwanda zahungaga igihugu. Itegeko ryari ruturutse i Paris.”

Uyu we yicuza ko n’ubwo u Rwanda rwari rwarafatiwe ibihano byo kutagura intwaro ku wa 17 Gicurasi, Ancel ati “twahaye intwaro abicanyi. Twahinduye inkambi ibigo bya gisirikare.”

Ubwo yari imbere ya komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igisirikare, ku wa 16 Mata 2014, Védrine yemeye ko intwaro zakomeje gutangwa, ariko abihuza n’uko ari izo bari baremereye igihugu mbere y’ibihano.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru