Yashyizweho kuri30 November, 2018 | 12:11

Indege ya Angela Merkel, umukuru w’Ubudage, yayobejwe igwa ahatateganyijwe kubera ikibazo

Angela Merkel, umutegetsi mukuru w’Ubudage, ntabwo aza kuba ari mu muhango wo gutangiza inama y’ibihugu 20 bya mbere mu bukungu ku isi bizwi nka G20 ibera muri Argentine, nyuma yaho indege ye itegetswe kugwa imaze akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Berlin.

Ibiro bye byatangaje ko indege Madamu Merkel n’intumwa ayoboye barimo yageze amahoro ku kibuga cy’indege cy’i Cologne nubwo kuhagwa bitari biri muri gahunda, nyuma yo kugira ikibazo cya tekinike.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa by’Ubudage, iyi ndege yahindukiye iri mu kirere cy’Ubuholandi.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu ari bwo Madamu Merkel yerekeza i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine, ahabera inama ya G20.

Ibitangazamakuru byo mu Budage byongeyeho ko Madamu Merkel na Olaf Scholz, minisitiri w’imari w’Ubudage, byitezwe ko berekeza muri Argentine kuri uyu wa gatanu, bikaba bishoboka ko bagenda bateze indege.

Iyi ndege ya leta y’Ubudage yo mu bwoko bwa Airbus A340 yitwa Konrad Adenauer - izina yahawe yitirirwa umutegetsi mukuru w’Ubudage bw’uburengerazuba wa nyuma y’intambara.

Si bwo bwa mbere igize ingorane.Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa, mu kwezi gushize kwa cumi, yahamishijwe ku kibuga cy’indege cyo muri Indonesia nyuma yaho inyamaswa zo mu muryango umwe n’imbeba ziguguniye zimwe mu nsinga zayo mu gihe habaga inama ngarukamwaka y’ikigega cy’isi cy’imari.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru