Yashyizweho kuri9 January, 2020 | 17:45

Indege y’igisirikare cy’ Afurikayepfo yakoze impanuka ikomeye ku kibuga cyi’ndege Igoma[ REBA AMAFOTO]

Indege ya gisirikare y’igihugu cy’afurikayepfo yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege igoma kuri uyu wa wakane taliki ya 9 mutarama 2020 , abari bayirimo batabawe bavamo ari bazima nkuko ikinyamakuru 7sur7 kibitangaza

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antovov yabariswaga muri MONISCO . Iyi ndege ngo yahanutse igeze mu gace ka Kagoma

Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo,Siphiwe Dlamini, yavuze ko iyi ndege yari mu butumwa bwa MONUSCO,yakoze impanuka ivuye gutanga ibikoresho mu gace ka Beni.

Ati "Indege ya C130 ya South African Air Force yari mu nzira igaruka i Goma ivuye Beni gutanga ibikoresho, ubwo yakoraga impanuka.Nta muntu n’umwe wakomerekeye mu mpanuka ariko ikipe y’abashakashatsi yatangiye gucukumbura ngo irebe icyateye iyi mpanuka."

Amakuru aravuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa C130 yazaga I Goma ivuye I Beni itangiritse cyane ko yarimo abasirikare .Andi makuru aravuga ko moteri yayo y’ibumoso ariyo yagize ikibazo cyatumye iparika nabi.

Abasirikare 59 ndetse n’abakozi bo muri iyi ndege bayivuyemo ari bazima nkuko byatangajwe.

Umutegetsi wo muri aka karere impanuka yabereyemo yabwiye 7sur7 dukesha iyi nkuru ko nta muntu wa pfuye mu bari muri iyi ndege. Iyi ndege kandi yarimo intwaro ndetse na bamwe mu basirikare.

Umuntu ukora muri Etat majoro ya Congo utatangarijwe izina yavuze ko iyi ndege yari itwaye abantu benshi ubwo yahagurukaga .

Umutangabuhamya wa bonye iyi ndege ihanuka ya bwiye 7sur7 ko yabonye ihanuka mu kirere ahagana saa 12:00 gusa ngo umwotsi wari mwinshi uzamuka aho iyo ndege yaguye ku kibuga cy’indege igoma

Niyomugabo Albert \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru