Yashyizweho kuri17 July, 2019 | 15:21

USA:Inteko ishingamategeko yamaganye amagambo ya Perezida Trump yuzuyemo ironda ruhu n’amacakubiri

Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje urwandiko rwamagana Perezida Donald Trump nyuma y’ubutumwa bw’ugusebya abadepite bane b’abagore.

Urwo rwandiko rwamagana amabambo ya Trump yerekana amacakubiri ashingiye ku ruhu, ibyateye ubwoba n’urwango mu banyamerika bashya batari abazungu.

Trump ashinjwa kubiba amacakubiri shingiye ku ruhu n’urwango ku banyamahanga, nyuma y’aho abwiriye abadepite bamwe ko bagenda bakava muri Amerika.

Kuva icyo gihe, Perezida Trump akomeza acisha ubutumwa kuri Twitter agira ati "Njyewe nta gufa ry’amacakubiri ashingiye ku ruhu mfite mu mubiri wanjye".

Urwo rwandiko barwemejwe ku majwi 240,naho abagera ku 187 bararuhakana.

Ku ba democrates 235 bose barwemeje, hiyongeyeho aba Repubulika bane n’uwigenga umwe asanzwe ari mu nteko ishingamategeko witwa Justin Amash.

Ibikubiye muri urwo rwandiko

Urwo rwandiko rwamagana amagambo abiba amacakubiri ashingiye ku ruhu yavuzwe na Perezida Trump ku badepite bane rwasubiyemo ibyavuzwe n’abatangije Amerika ndetse n’abigeze kuba abaperezida b’icyo gihugu.

Rugira ruti"Abanyamerika bose, keretse abavuka ku basangwabutaka cyangwa abanyamerika bakomoka ku banyafurika bari bagizwe abacakara, ni abimukira cyangwa abavuka ku bimukira".

Urwo rwandiko ruvuga kandi ko gukunda igihugu bitagaragazwa n’uruhu cyangwa ubwoko ariko bigendera ku bijanye n’ubwigenge, kungana imbere y’amategeko, ubwumvikane netse n’ubutegetsi buhuriweho nk’uko biri mu itegeko nshinga.

Mu gihe barimo bavugs kuri ayo magambo, umukuru w’inteko ishingamategeko, Nancy Pelosi usenzwe atumvikana na Trump yagize ati "Ayo magambo ya White house ateye isoni kandi arababaje ikindi ni amagambo yerekana amacakubiri ashingiye ku ruhu".

Abo mu ishyaka ry’aba Repubulika bo bavuga ko amagambo Pelosi ahabanye n’amategeko, mu gihe uwubayoboye mu nteko ishingamategeko, Kevin McCarthy, avuga ko atajyanye n’amategeko agenderwaho y’inteko nshingamategeko.

Ubwo barimo bahana ibitekerezo kuri urwo rwandiko, iyo nteko ishingamategeko yigabanyijemo ibice bibiri, aho bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba Repubulika bavuga ko ayo matora ntacyo amariye igihugu.

Ku Cyumweru, Perezida Donald Trump mu butumwa bwe ku rubuga rwa Twitter yaibasiye abadepite nka Alexandria Ocasio-Cortez, Ilhan Omar, Ayanna Pressley na Rashida Tlaib, aho yanditse agira ati "Ni basubire iwabo, mu bihugu byabo byasenyutse kandi birangwamo ubwicanyi".

Umwe mu basebejwe umugore witwa Omar avuga ko ayo magambo ya Trump yerekana umugambi wo gushyira abazungu hejuru akanavua ko ntakindi yifuza atari ukubiba urwango mu gihugu.

Perezida Trump yaramaganwe cyane kuri ayo magambo, haba muri Amerika yewe no mu bihugu bifitanyye umubano mwiza na Amerika.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru