Yashyizweho kuri15 May, 2018 | 12:38

Imihango yo kunamira Abanyepalisitine bishwe ku wa mbere n’ingabo za Israel irabera muri Gaza

Imihango yo kunamira Abanyepalisitine bishwe ku wa mbere n’ingabo za Israel irabera muri Gaza, nibura abagera kuri 58 bishwe barashwe mu myigaragambyo barimo bamagana kwimurwa kwa Ambasade ya America ikajyanwa i Jerusalem.

Gushyingurwa kw aba nyakwigendera kurahurirana n’isabukuru y’imyaka 70 ishize, habayeho icyo abatuye Palestine bita Nakba, bisobanura guhunga mu kivunge ubwo hashyirwagaho Leta ya Israel.

Ingabo za Israel zatangaje ko ziteguye guhanga n’abaturage kuri uyu wa kabiri nk’uko byaraye bigenze. Abanya-Palestine na bon go ntibava ku izima imyigaragambyo yabo barayikomeza.

Imvururu zo ku wa mbere zakuruwe n’uko America yagiye gufungura Ambasade yayo i Jerusalem, ubusanzwe ikaba yabaga i Tel-aviv. Iki gikorwa ntikishimiwe na gato n’abatuye Pelestine na bo bavuga ko Jerusalem ari umurwa mukuru w’igihugu cyabo.

Abanya-Palestine bavuga ko Jerusalem y’iburasirazuba ari umurwa mukuru wa Leta yabo igihe izaba yemewe, bakanenga ko politiki ya America igamije guha Israel ububasha bwo kugenzura umugi wose.

Ubuyobozi muri Palestine buvuga ko uretse bariya bantu 58 bishwe, ingabo za Israel zakomerekeje abaturage 2 700 mu myigaragambyo yaraye ibaye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirengeraga mu gihe abayobozi bagendera ku mahame ya Islam, bo mu mutwe wa Hamas, bashakaga gusenya Israel.

Perezida Donald Trump yumvikanye ashyigikira ibikorwa by’ingabo za Isael avuga ko nk’igihugu kigenga gifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Ibindi bihugu bitandukanye ku isi ariko byamaganye ibikorwa by’ingabo za Israel, muri byo harimo Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Turukiya na Liban.

Africa y’Epfo yo yahise uhamagaza Ambasaderi wayo muri Israel, iki gihugu kikaba cyavuze ko cyafashe iki kemezo mu rwego rwo kwamagana ibikorwa kise urukozasoni n’uburyo bubi ingabo za Israel zarashe ku basivile bigaragambya.

Ikemezo cya Africa y’Epfo cyanenzwe ariko n’urwego rw’Abayahudi n’abitwa Zionist bashyigikiye Leta ya Israel bavuga ko icyo gihugu gifite uburenganzira bwo kurinda imbibe zacyo.

Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru