Yashyizweho kuri12 February, 2018 | 16:06

Igisirikare cy’uburusiya cyagerageje igisasu gihagarika ibisasu byarutura

Igisirikare cyabarusiya cyishimiye igikorwa cyo kugerageza igisasu gishya cyabafasha guhagarika ibindi bisasu bya rutura mugihugu cya kazakisitani . Minisitiri w’Umutekano yahise ashyira amashusho kuri kurukuta rwa twita ye (tweetter).

Sary Chagan izina ry’icyo gisasu cyo mubwoko bwa misile cyifashishwa muguhagarika ibindi bisasu bikomeye cyageragejwe neza cyane nkuko Minisitiri w’umutekano yahise anabishimangira abicishije mu kinyamakuru Krasnaïa Zvezda kiyoborwa na Minisiteri y’umutekano mu Burusiya.

Colonel Andreï Prikhodko Yagize ati ” Twarangigije n’itsinzi igisasu cya misile gikozwe kijyambere cyo murwego rw’ubwirinzi rw’ibindi bisasu, cyarangiye kikiri mwigeragezwa” yakomeje avuka ko iyo misile ifite uburyo n’imbaraga ziruta ibyo bari basazwe bakoresha mu gisirikari cy’abarusiya.

JPEG - 96.9 kb
Sary Chagan izina ry’icyo gisasu cyo mubwoko bwa misile cyifashishwa muguhagarika ibindi bisasu

Uburyo bw’ubwirinzi bwa za misile , ni bumwe mu buryo bw’ubwirinzi bwiza cyane, buri mu bugize ubwirinzi bwo mukirere nubwa misile bw’igisirikare cy’abarusiya ahanini bikorwa mu rwego rwo kwirinda ibitero byo mukirere umurwa mukuru moscou waramuka uhuye na byo.

JPEG - 154.1 kb
Igisirikare cy’uburusiya cyagerageje igisasu gihagarika ibisasu byarutu byishimiwe na Sergey_shoigu

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru